RDC: Colonel Gisore Patrick uzwi cyane ku izina rya Kigofero hamwe n’umugore we, n’abandi bantu batandatu baguye mu mpanuka y’indege ya gisivili yavaga i Lubutu yerekeza i Kisangani mu ntara ya Tshopo.
Uyu musirikare ufite ipeti rya Colonel yari ayoboye Batayo mu gace ka Punia mu ntara ya Maniema mu Burasirazuba bwa RDC.
Ku wa Gatandatu tariki 16 Kanama 2025, nibwo yavuye muri icyo gice yerekeza i Kisangani mu ntara ya Tshopo aho yari yategetswe kwitaba.
Amakuru avuga ko yari yahamagawe na Lt Gen Pacifique Masunzu uyoboye zone ya gatatu y’ingabo z’iki gihugu cya RDC.
Ubwo yahagurukaga i Maniema, yakoresheje imodoka, kandi ajyana n’abasirikare bashinzwe umutekano we, n’umugore we wari umaze iminsi mike yaraje kumusura.
Bageze i Lubutu yahasanze abasirikare baje kumwakira bamwereka indege ajyamo n’umugore we, ariko abasirikare be basigara aho.
Indege yaje gukora impanuka ikimara guhaguruka, nk’uko amakuru abivuga.
Amakuru avuga ko indege yakoze impanuka ikiri mu birometero 34 mbere y’uko igera ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kisangani.
Amakuru yashyizwe hanze n’inzego zishinzwe umutekano muri RDC yemeza ko iriya ndege yagonze igiti kandi ko yaguyemo abantu 6.

MUKWAYA Olivier i RUBAVU



Indege igonga igiti gute?Kari agatego ka #Tchisekedi!RIP col Gisore
Ese pilote we yarasinziriye?ubwo iyo ndbge igiti cyayikuruye ese yarahamagariwe iki?ese ninde warumuhamagaye? Imana ibakire mubayo.
Ako nagatego none ko barikuvuga ko nabari bagiye kukiliyo wazalendi yabahejeje munzira