Irushanwa ry’abato bari munsi y’imyaka 13 mu bakobwa n’abahungu rizwi nka “NkurizaKickstart Youth League 2025” ryakiniwe hirya no hino mu Gihugu, ryasorejwe mu Akarere ka Rubavu mbere yo guhurira mu mwiherero uzahuza amarerero 10 yitwaye neza.
Ukwezi kurengaho iminsi, kwari gushize hari gukinwa irushanwa ry’abato ritegurwa na Nkuriza Suaibu wahisemo kunganira amarerero kugira ngo abo batoza babashe kubona amarushanwa menshi abafasha kumenyera no gukuza impano za bo.
Ku wa 17 Kanama 2025, ni bwo mu Akarere ka Rubavu ku kibuga cyunganira Stade Umuganda, habereye umukino wa nyuma w’irushanwa “NkurizaKickstart Youth League 2025” ryakinwaga ku nshuro ya Kabiri.
Mu gice cy’i Rubavu, Irerero rya St. Paul II, ni ryo ryegukanye igikombe nyuma yo gutsinda irya VJN ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma. Umwanya wa gatatu, wegukanywe n’Irerero rya Kivu ryatsinze irya Ndengera ibitego 2-1.
Ni imikino yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Ushinzwe Siporo mu Akarere ka Rubavu, Isidore Ntawumenya wari uhagarariye Meya muri uyu muhango, Umuyobozi Mukuru w’irushanwa, Nkuriza Suaibu, Umuyobozi w’irushanwa muri aka Karere, Ndahiro Ruzindana n’abandi batoza b’Amarerero atandukanye.
Muri iki gice, amarerero 15 agizwe n’abakinnyi 450 baturutse mu bice bya Nyundo, Nengo ndetse na Stade Umuganda, ni yo yahatanye. Uretse igikombe cyahawe ikipe yacyegukanye, abakinnyi ndetse n’abatoza ba bo bambitswe imidari ya zahabu ndetse bahabwa imipira yo gukina.
Iya Kabiri, yambitswe imidari y’umuringa mu gihe ikipe ya Gatatu yahembwe imipira yo gukina. Mu gice cya Kigali mu Akarere ka Gasabo, hitabiriye amarerero atanu yari afite abakinnyi 150. Muri aka gace, Irerero rya The Winners, ni ryo ryegukanywe igikombe nyuma yo gutsinda New Generation FTC ibitego 2-0.
Mu gice cya Bugesera, Irerero rya Generation to come FTC ni ryo ryegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ibitego 2-1 Love for Hope. Muri aka gace, ikipe ya Gatatu yabaye Irerero rya United nyuma yo gutsinda Eagle ibitego 2-0.
Mu gace k’Akarere ka Rwamagana, Irerero rya Amigo Academic Sports Center ni ryo ryagukanye igikombe nyuma yo gutsinda Light Muhazi kuri penaliti 3-2 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1. Umwanya wa Gatatu, wegukanywe na Ineza FA nyuma yo gutsinda OFYER kuri penaliti 4-2.
Muri aka agace, hitabiriye amarerero 16 yarimo abakinnyi 480.
Mu gice cya Musanze hitabiriye amarerero arindwi yarimo 1750. Irerero rya Musanze Youth ni ryo ryegukanye igikombe nyuma yo gutsinda irya Volcanoes ibitego 2-0. Nyuma y’aya marushanwa, hazahita hakurikiraho umwiherero w’amarerero meza 10 azahurizwa mu Akarere ka Bugesera.
Uyu mwiherero uteganyijwe kuba guhera mu ijoro ryo ku wa gatanu, tariki ya 22 Kanama kugeza ku cyumweru, tariki ya 24 Kanama 2025. Aya marerero ni: Amigo Academic Sports Center, Ineza FA, Kivu, VJN, St. Paul II, Love for Hope, The Winners SC, Musanze Youth na Generation to Come FTC.
Aya azahura hagati ya yo, haboneke atanu azaba yatsinze maze hiyongereho ikipe imwe izaba yatsinzwe kigabo. Zizahita ziba ikipe esheshatu maze buri imwe ihure n’indi. Hazahita hasezererwa eshatu ariko na ho havemo indi imwe izaba yatsinzwe kigabo ubundi zibe enye.
Izi na zo zizakina maze hasezererwe ebyiri. Izindi ebyiri zizaba zisigayemo, zizahura hagati ya zo maze hamenyekane izegukana igikombe ku rwego rw’Igihugu muri iri rushanwa. Abategura “NkurizaKickstart Youth League”, bateguye ibi bagamije gufasha abana kubona imikino myinshi yo gukina.
Abatoza b’amwe mu marerero yitabiriye iri rushanwa, bashimira ubuyobozi bwa ryo bwariteguye ariko bagasaba inzego bireba zirimo Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, Ferwafa, kongera Ibikorwaremezo birimo ibibuga kugira ngo abana bajye babona aho bakinira mu buryo buhoraho.
Abana bagize amahirwe yo kurikina, bashimiye abariteguye ndetse basaba ko ababareberera bajya bahora bategura amarushanwa abafasha kuzamura urwego rwa bo mu mikinire.











UMUSEKE.RW


