Umuturage yahawe inzu yubakiwe n’abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi i Rusizi

MUHIRE DONATIEN
2 Min Read

Rusizi: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu murenge wa Gihundwe, bashyikirije inzu uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 utishoboye.

Bavuga ko iyi nzu ifite agaciro ka miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aba banyamuryango bavuga ko bishimira ibimaze kugerwaho mu mwaka umwe Perezida Paul Kagame amaze ayoboye u Rwanda muri manda ye, bashyikirije uyu muryango inzu ku wa Gatandatu tariki 16 Kanama 2025.

Umuryango uri mu byishimo ni uwa Rukeratabaro Narcisse wo mu mudugudu wa Runyereri, akagari ka Gatsiro, mu murenge wa Gihundwe.

Rukeratabaro yashimiye Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’umuryango FPR-Inkotanyi, yanashimiye abanyamuryango bitanze bakamwubakira inzu igezweho, avuga ko azayifata neza.

Ati “Nari nsanzwe ndi mu nzu ishaje, iva yo mu 1996, ndashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’Umuryango FPR n’abawugize bashyizeho imbaraga bampaye inzu, nzayifata neza, ahasenyutse nanjye nzajya nyisana.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwasabye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi gukomeza kuba umusemburo w’impinduka nziza.

Sindayiheba Phanuel, Umuyobozi w’akarere ka Rusizi ati “Twe abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ni nkore neza bandebereho, ibyiza twagezeho dukomeze kubigeza no ku bandi, dukomeze kuba umusemburo w’impinduka nziza.”

Muri uyu mwaka inzu zasanwe mu rwego rw’akarere ka Rusizi ni 18 zari zishaje zimeze nka nyakatsi aho buri wese yahawe isakaro ry’amabati 30, hubatswe inzu 9.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel afungura imiryango y’iriya nzu
Rukeratabaro n’umuryangowe bishimiye inzu bubakiwe
Abanyamuryango ba FPR bishimiye ibimaze kugerwaho mu gihugu hose

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ RUSIZI.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *