Manzi Thierry yongereye amasezerano muri Al-Ahli Tripoli

HABIMANA Sadi
1 Min Read

Myugariro wo hagati w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, Manzi Thierry, yagize amahitamo yo kugumana na Al-Ahli Tripoli yo muri Libya mu yindi myaka ibiri iri imbere.

Ni nyuma yo kugira umwaka mwiza 2024/2025, ubwo Al-Ahli Tripoli iyoboye muri Libya, yegukanaga igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 14. Iyi kipe ibicishije ku rukuta rwa yo rwa X ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Kanama 2025, yemeje ko Manzi yongereye amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu myugariro w’Amavubi, ni umwe mu beza iyi kipe igenderaho nyuma y’imyaka ibiri ayigezemo. Akinana na kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad umaze iminsi yaragize imvune.

Manzi Thierry mbere yo kujya gukina hanze y’u Rwanda, yabanje gukinira Marines FC, APR FC, Rayon Sports na AS Kigali atatinzemo.

Manzi Thierry ari mu bo Al-Ahli Tripoli igenderaho
Yongereye amasezerano y’imyaka ibiri

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *