Abasore n’inkumi binjijwe muri DASSO basabwe guharanira ishema ry’abaturage

NDEKEZI Johnson
3 Min Read

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, yasabye abasore n’inkumi binjijwe mu rwego rwa DASSO gukorana neza n’abababanjirije mu kazi, gukorana ishyaka n’umurava, kuba inyangamugayo no guhangana n’ibibazo birimo ubusinzi, ubujura n’ibindi.

Yabibasabye kuri uyu wa Kane, tariki ya 14 Kanama 2025, ubwo aba-DASSO 391 basozaga amahugurwa yabereye mu Kigo cy’Imyitozo cya Polisi y’u Rwanda i Gishari.

Aya mahugurwa y’ibanze, ku nshuro ya 8 yo kwinjizwa mu bakozi ba DASSO (Urwego rufasha uturere mu gucunga umutekano), yasojwe n’abasore 256 n’abakobwa 135 bakomoka mu turere dutandatu.

Minisitiri Habimana yashimye uruhare rwa DASSO mu kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo, binyuze mu bufatanye n’Abanyarwanda ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano.

Yagize ati: “Kuva urwego rwa DASSO rwashingwa, rwatanze umusanzu mu kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo, binyuze mu bufatanye buhoraho n’Abanyarwanda bose ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano, cyane cyane Polisi y’u Rwanda.”

Yavuze ko “Uyu munsi turishimira ko, muri rusange, u Rwanda rutekanye mu midugudu yose, kandi urwego rwa DASSO rukwiye gukomeza kugira uruhare mu gutuma iryo tuze abaturarwanda baribona mu buryo busesuye.”

Minisitiri Habimana yashimangiye ko umusaruro ukomoka ku byiciro birindwi by’amahugurwa byabanje ari wo utera Leta kwizera ko abasoje amahugurwa uyu munsi nabo bazakomerezaho.

Yabasabye kuzakoresha neza ubumenyi bahawe mu gukumira ibyaha no gukemura ibibazo birimo ubusinzi, ubujura, gukubita no gukomeretsa, ibiyobyabwenge n’ibindi.

Yagize ati: “Kugira ngo Umuturarwanda akomeze kubaho yishimye kandi atekanye.”

Minisitiri Habimana yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyerekezo cyiza no ku buryo ahora aharanira kubaka ubushobozi bw’inzego z’igihugu kugira ngo zirusheho guharanira imibereho myiza y’abaturarwanda.

Amasomo yo kwinjira muri DASSO atangwa ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, kandi aherekezwa n’amahugurwa ngarukagihe ahabwa abinjira mbere.

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi ry’Amahugurwa, CP Robert Niyonshuti, yavuze ko abasoje amahugurwa batanga icyizere cyo kuzakora akazi neza, kubera imyitwarire myiza n’intsinzi mu masuzumabumenyi bakoze.

CP Niyonshuti yabasabye gukoresha neza inyigisho bahawe kugira ngo zizababere umusemburo wo kurushaho gukunda igihugu, kubahiriza inyungu rusange n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, no gukorana neza n’izindi nzego.

Mu byumweru 14, bize inshingano n’imikorere ya DASSO, indangagaciro n’imyitwarire y’umukozi, gukoresha imbaraga no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, imyitozo njyarugamba, amasomo y’imyitwarire myiza n’akarasisi, ubutabazi bw’ibanze, kurengera ibidukikije n’uburere mboneragihugu.

Bahawe kandi ibiganiro kuri gahunda za Leta n’andi masomo azabafasha mu mwuga bagiye gutangira, kugira ngo bagire uruhare mu kurinda umutekano no gukumira ibyahungabanya gahunda za Leta zashyizweho mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana
Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti 
Aba-DASSO bashya basabwe kwita ku baturage

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *