Ubwo habaga umugoroba ubanziriza ‘Inkera y’Abahizi’ wateguwe n’abakunzi ba APR FC bayiba hafi kurusha abandi ‘Intare Nkuru’, hakusanyirijwemo asaga miliyoni 500 Frw yatanzwe mu rwego rwo kunganira ubuyobozi bw’iyi kipe.
Mu gihe ikipe y’Ingabo yitegura gutangira umwaka w’imikino 2025/2026, ubuyobozi bw’iyi kipe bukomeje gukora ibikorwa bitandukanye birimo kwegera abakunzi ba yo, kubagaragariza gahunda y’ibikorwa bizibandwaho muri uyu mwaka w’imikino n’ibindi.
Kimwe mu byabanjirije ‘Inkera y’Abahizi’, ni ijoro ryiswe ‘Ijoro ry’Intare’ ryahuje ubuyoboz bw’ikipe y’Ingabo ndetse n’abakunzi ba yo bazwi ku izina rya ‘Intare Nkuru’ basanzwe bayiba hafi cyane kurusha abandi n’abandi bihebeye iyi kipe bari baturutse mu bice bitandukanye.
Ni ijoro ryabaye ku wa 14 Kanama 2025. Bamwe mu bayobozi bitabiriye uyu muhango, barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. MK Mubarak, abayobozi bakuru muri Minisiteri y’Ingabo no mu Ingabo z’Igihugu, abahoze bayobora iyi kipe ndetse na Chairman wa APR FC, Brig. Gen. Déo Rusangangwa.
N’ubwo APR FC ari ikipe ifite aho ikura hazwi [Muri Minisiteri y’Ingabo], izi Ntare Nkuru, zasabye kenshi kwemererwa kugira icyo zakora mu rwego rwo kumva ko zagize uruhare mu bizikorerwa.
Wari umugoroba wo kwinigura no kwikora mu mifuka, bakagira icyo baha ikipe ya bo. Asaga miliyoni 500 Frw, ni yo yatanzwe n’aba bakunzi ba APR FC bari muri uyu muhango. Rutayisire Eric uyobora Forzza Bet, yatanze miliyoni 111.500 Frw, Richard Murefu uyobora APR BBC yatanze miliyoni 50 Frw, abana Mike nyiri La Galette uherutse kwitaba Imana, batanze 5000,000 Frw n’abandi bagiye batanga.
Intare Nkuru zateguye uyu muhango mu rwego rwo guhigira imbere y’abayobozi b’ikipe n’ab’Ingabo z’igihugu, bakagaragaza ko na bo hari izindi ntego bazanye mu mwaka mushya wa Shampiyona uri hafi gutangira.
Muri uyu muhango wabareye ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’Igihugu, aba bakunzi ba APR FC, babimburiye abandi kugaragaza imihigo bifuza kwesa mu mwaka w’imikino 2025/2026.
Aba bakaba batangiye bashimira ubuyobozi ko bwumvishe icyifuzo cya bo bukemera ko hari icyo abafana na bo batanga bakunganira akazi gakomeye gakorwa na Minisiteri y’Ingabo, n’ubwo bo bemeza ko izi nshingano izikorauko bikwiye.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, mu ijambo rye yashimiye abitabiriye uyu muhango, avuga ko ari icyerekana ko APR FC yumva ibyifuzo by’abafana kuko bahoraga basaba ko ikipe yakwemera bakagira icyo batanga na bo.
Yagize ati “Buri munsi abanyamuryango badusabaga ko twareka bakagira icyo bakora. Twarabisabye birakunda none mu gikorwa gito dukoze, mwabonye ko kibyaye umusaruro mwinshi.”
Uretse ako gaseke kazashyikirizwa ikipe ya APR FC, bamwe mu bari mu ‘Intare Nkuru’ bemeye kugurira abafana barenga 4000 amatike ku mukino wa Power Dynamos FC uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 17 Kanama Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Amahoro.
Ikipe y’Ingabo kandi, yateguye igisa n’irushanwa rito yise ‘Inkera y’Abahizi’ rizaba ririmo amakipe arimo Azam FC yo muri Tanzania, Vipers SC yo muri Uganda, AS Kigali na Police FC zo mu Rwanda.



















UMUSEKE.RW


