Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yasohotse ku rutonde rwashyizwe hanze na White House rw’abantu bashyigikiye ko Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahabwa igihembo cy’abaharaniye amahoro ku Isi cyitiriwe Nobel (Nobel Peace Prize).
Minisitiri Nduhungirehe, yari aherutse kuvuga ko Donald Trump, akwiriye iki gihembo nyuma yo gufasha u Rwanda na Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gusinya amasezerano y’amahoro.
Ibi yabitangaje muri Nyakanga mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Ikinyamakuru cyo muri Amerika, Breitbart News.
Nduhungirehe yavuze ko umuntu ubashije gutuma ikibazo cy’umutekano mucye cyari mu Burasirazuba bwa RD.Congo kibonerwa umuti, akwiriye igihembo cya Nobel kuko akemuye ikibazo cyari kimaze imyaka irenga 30.
Yagize ati “Amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Congo ni yo amaze imyaka myinshi ku mugabane. Amaze imyaka 30. Hari umutwe wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi umaze icyo gihe cyose uhungabanya igihugu cyacu, rero umuntu wese harimo na Trump ushobora gutuma ayo makimbirane arangira akwiye Nobel Peace Prize.”
Mu 2024 ni bwo Donald Trump yashyizwe ku rutonde rw’abahataniye igihembo cya Nobel Peace Prize, nyuma yo kugira uruhare rukomeye mu gutuma Israel, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Bahrain bisinyana amasezerano yiswe ‘Abraham Accords’.
Trump yaherukaga gushyirwa kuri uru rutonde mu 2019 no mu 2020. Umu-Repbulikani wayoboye Amerika uheruka gutwara igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel ni Theodore Roosevelt mu 1906.
Ibindi bihugu byavuze ko bizashyigikira Perezida Donald Trump nk’ugomba guhabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel harimo Pakistan yabitangaje ku wa 20 Kamena nyuma y’ibiganiro bya dipolomasi byabaye mu kwezi kwa Gicurasi bikunga u Buhinde na Pakistan byari mu mirwano.
Minisitiri w’Intebe wa Isreal , Benjamin Netanyahu, na we yamaze gutanga ibaruwa isabira Trump igihembo cy’amahoro.
Minisitiri w’Intebe wa Cambodia, Hun Manet, nawe yavuze ko Igihembo cy’Amahiro cyo mu 2025 gikwiriye Trump ahanini kubera guhagarika imirwano yari iamze iminsi itatu hagati y’Ingabo z’Igihugu cye na Thailand
Perezida wa Gabon, Brice Oligui na we yashimye ibikorwa bya Trump mu karere k’Afurika yo Hagati, ahanini kubera kugarura amahoro no guhosha amakimbirane, bityo ko akwiye igihembo cya Nobel cy’amahoro.
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Karoline Leavitt, yavuze ko Perezida Donald Trump akwiriye kuba yarahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel kera cyane.
Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel (Nobel Peace Prize) ni kimwe mu bihembo mpuzamahanga bitanu byashyizweho n’umuhanga mu bumenyi bw’imiti n’udushya mu by’ubukorikori Alfred Nobel mu mwaka wa 1895.
Iki gihembo gihabwa umuntu ku giti cye cyangwa itsinda/ikigo cyagize uruhare rugaragara mu guteza imbere amahoro ku Isi, birimo nko gufasha kurangiza intambara, guteza imbere ibiganiro bya dipolomasi no guharanira uburenganzira bwa muntu.

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW


