Abanya-Uganda bafashwe bagiye kurwana muri Ukraine

MUGIRANEZA THIERRY
1 Min Read

Abanya-Uganda icyenda bari bagiye guhahira muri Ukraine barwana ku ruhande rw’icyo gihugu mu ntambara gihanganyemo n’u Burusiya, bafashwe batarenze ikirere cya Kampala.

Aba bafashwe ku wa Kabiri tariki ya 12 Kanama 2025, ku kibuga cy’indege cya Entebbe ubwo bari bagiye gufata indege ngo bajye kurwana ku ruhande rw’igisirikare cya Ukraine.

Ibinyamakuru muri Uganda byanditse ko abafashwe bari barasabye inyandiko z’inzira bavuga ko bagiye mu kazi ko gucunga umutekano (igisekirite), kandi mu by’ukuri bagiye kurwana ku ruhande rwa Ukraine.

Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko aba bantu bari barakusanyijwe na sosiyete yitwa MAGNIT, ndetse ko bashobora kuba bagera mu 100.

Umurusiya ukekwaho kuba inyuma y’iyi gahunda yafunzwe mu minsi ibiri ishize, mu gihe hari abandi Byanya-Uganda n’abo bari gukorwaho iperereza.

Kuva muri Gashyantare 2022, Uburusiya buri mu ntambara na Ukraine nyuma y’uko icyo gihugu gitangije ibitero muri Ukraine mu kiswe gukumira ko OTAN isatira imbibi z’Uburusiya.

Ni intambara yahuruje amahanga, buri gihugu gitabarwa n’inshuti zacyo, aho Amerika n’Uburayi byarwanye ku ruhande rwa Ukraine, ndetse abacanshuro baturuka imihanda yose baje kurwanira igihugu cyabahaye ikiraka.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *