Korali Jehovah Jireh yasohoye Indirimbo yuzuye amashimwe (VIDEO)

NDEKEZI Johnson
2 Min Read

Korali Jehovah Jireh Choir ULK Post Cepiens yashyize hanze indirimbo nshya y’amashimwe yise “Aho Ugejeje Ukora”, igamije gushimira Imana ku mirimo ihambaye yakoreye abaririmbyi bayo ndetse n’abizera Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza.

Iyi ndirimbo yasohotse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Kanama 2025, mu gihe hasigaye iminsi 17 gusa ngo iyi Korali yitabire igitaramo gikomeye yatumiwemo na Korali Umusamariya Mwiza ya EAR Remera.

Iki gitaramo kizaba ku wa 31 Kanama 2025, kuva saa 10:00–18:00, kizitabirwa n’amakorali atandukanye ndetse n’abigisha b’ijambo ry’Imana barimo Rev. Dr Antoine Rutayisire.

Korali Umusamariya Mwiza yateguye iki gitaramo yise “Nibutse Iminsi ya Kera Concert Season 2”, mu kwizihiza yubile y’imyaka 25.

Agaruka ku ndirimbo nshya bashyize hanze, Prince Shumbusho, ushinzwe itangazamakuru muri ULK Post Cepiens, yabwiye UMUSEKE ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ari ubwo gushimira Imana “Aho igejeje ikora”.

Ati: “Aho Ugejeje Ukora” ni indirimbo y’amashimwe buri wese wumva afite impamvu yo gushima Imana ashobora kuririmba. Imana yahinduye amateka yacu, iduha ubuzima bushya, idutabara mu bihe bikomeye, kandi itubera byose.”

Yongeyeho ko: “Ni indirimbo ya buri muntu wese uriho uhumeka, kuko ayiririmba azirikana ibyo Imana yamukoreye. Ni indirimbo ya twese, iganjemo amashimwe.”

Iyi ndirimbo ije ikurikiranye n’izindi nyinshi zasohotse mu minsi ishize, nka ‘Muntahirize Abera’ n’izindi.

Ni indirimbo kandi ije muri gahunda ya Korali Jehovah Jireh ULK Post Cepiens, bafite yo gusohora indirimbo nshya buri kwezi; ubu bivuze ko iyi ariyo ndirimbo y’uku kwezi kwa Kanama.

Korali Jehovah Jireh yatangiye umurimo w’Imana mu 1998 ubu imaze imyaka 25 mu ivugabutumwa. Yamamaye mu ndirimbo nka “Gumamo”, “Turakwemera”, “Umukwe araje”, “Tugufitiye icyizere Mana”, “Izahanagura amarira”, “Imana yaraduhamagaye”, “Kugira ifeza”, “Guma muri Yesu”, “Ingoma yawe”, “Intsinzi” n’izindi.

Reba hano iyi ndirimbo ‘Aho Ugejeje Ukora’

Igitaramo Korali Jehovah Jireh itegerejwemo

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *