Biciye mu Itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda, abatuye mu Mujyi wa Kigali, bibukijwe ibyo basabwa mu gihe mu Rwanda hazaba habera Shampiyona y’Isi yo Gusiganwa ku Magare [UCI Road World Championships 2025].
Tariki 21-28 Nzeri 2025, biteganyijwe ko mu Rwanda hazaba hari kubera Shampiyona y’Isi yo Gusiganwa ku Magare. Ni irushanwa rinini mu yo gusiganwa ku Magare ndetse ni ubwa mbere rigiye kubera ku Mugabane wa Afurika nyuma y’uko u Rwanda rwabihawe muri Nzeri 2021 ruhigitse Maroc yabisabaga.
Iri siganwa rizabera mu Mujyi wa Kigali. Abahatuye, bamenyeshejwe uko bagomba kwitwara mu gihe irushanwa rizaba riri kuba.
Bimwe mu byo Abanya-Kigali bamenyeshejwe.
Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali, azaba afunze hagati ya tariki 21-28 Nzeri.
Minisiteri y’Uburezi, izakorana bya hafi n’abayobozi b’amashuri ndetse n’ababyeyi kugira ngo iyi gahunda izabashe gukorwa uko bikwiye.
Abakozi ba Leta mu Mujyi wa Kigali, bagiriwe inama yo kuzaba bakorera mu rugo.
Aba bagiriwe inama yo kuzakora akazi ka bo hifashishijwe Ikoranabuhanga uretse abakora muri serivisi z’ingenzi kandi zisaba ko kuzitanga bisaba kuba umukozi uzishinzwe ahari.
Uretse aba bakozi kandi, ibigo byigenga bikorera mu Mujyi wa Kigali, byasabwe ko ibibifitiye ubushobozi byazaba bikora akazi hifashishijwe Ikoranabuhanga mu gihe cy’irushanwa.
Hari imihanda izafungwa.
Abanya-Kigali n’abandi bakoresha imihanda yo mu Mujyi wa Kigali, bamenyeshejwe ko hari imihanda izaba ifunze mu gihe cy’irushanwa. Imihanda izaba yemerewe gukoreshwa, izatangazwa hakiri ndetse ishyirweho ibimenyetso n’Abashinzwe Umutekano wo mu muhanda mu rwego rwo kwirinda icyabangamira urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu gihe cy’irushanwa.
Abanyarwanda kandi, basabwe ko buri wese akwiye kuba ijisho ry’undi kugira ngo iri rushanwa riri mu akomeye ku Isi, rizagende neza.
Uretse kuba rizaba ari irushanwa, uzaba ari n’umwanya mwiza ku bashyitsi bazasura u Rwanda, wo gusura ibyiza birutatse hirya no hino mu Gihugu.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda [Ferwacy], Ndayishimiye Samson aherutse kuvug ko uburyo iri rushanwa rizakinwamo n’uko u Rwanda rwiteguye, ndetse bizatuma u Rwanda rwerekana icyo rushoboye mu gutegura amarushanwa akomeye.
Ati “Buri wese ahawe ikaze muri iki gikorwa. Ni Shampiyona y’Isi tuzaba turi kwakira, ariko kubera iki tutakwerekana ko mu gihe kizaza bakwiriye kuduha irushanwa rya Mountain Bike, irya BMX cyangwa irindi ryose rikomeye?”
“Irushanwa kandi rizadusigira ibihe byiza kuko rizagura amarembo y’abacuruzi, abafite amahoteli ndetse tugaragaze n’umuco wacu. Buri wese azunguka ariko tugirene umubano urambye n’abo mu mukino w’amagare.”
Muri iki kiganiro, Ndayishimiye yagiranye na The New Times, yongeyeho ko imyiteguro igeze kure kuko ibihugu byinshi byamaze kwemeza abakinnyi bizakoresha mu Rwanda, gusa igihe cyo kubatangaza kitaragera kuko benshi bari mu isiganwa rya Tour de France.
Abakinnyi 34 bazahagararira u Rwanda muri iri siganwa, bari gukorera umwiherero mu Kigo cy’Iterambere ry’Umukino w’Amagare i Musanze, usibye abatarengeje imyaka 19 bazerekezayo nyuma yo gukina ’Rwanda Junior Tour 2025’.
Abahagarariye Ikipe y’Abagabo ni abakinnyi 10 ari bo Moise Mugisha, Vainqueur Masengesho, Eric Manizabayo, Shemu Nsengiyumva, Eric Muhoza, Uwiduhaye Mike, Eric Nkundabera, Patrick Byukusenge, Jeremie Ngendahayo na Jean Claude Nzafashwanayo.
Abakinnyi 10 bari mu Ikipe y’u Rwanda y’Abagore ni Diane Ingabire, Xaverine Nirere, Valentine Nzayisenga na Violette Neza.
Abatarengeje imyaka 23 mu bagabo harimo Samuel Niyonkuru, Etienne Tuyizere, Jean De Dieu Manizabayo, Kevin Nshutiraguma, Shadrack Ufitimana, Phocas Nshimiyimana, Aime Ruhumuriza na Espoir Uhiriwe.
Mu bagore batarengeje imyaka 23 harimo Jazilla Mwamikazi, Charlotte Iragena, Martha Ntakirutimana, Domina Ingabire na Mariata Byukusenge.
Abakinnyi barindwi ni bo bazahagararira u Rwanda mu bakiri bato. Aha harimo batatu bari mu ikipe y’abagabo irimo Moise Ntirenganya, Pacific Byusa na Didier Twagirayezu; mu bagore hakabamo Yvonne Masengesho, Giselle Ishimwe, Liliane Uwiringiyimana na Grace Niyogisubizo.
Shampiyona y’Isi y’Amagare ni irushanwa ngarukamwaka ryitabirwa n’amakipe y’ibihugu mu mukino wo gusiganwa ku magare, ritegurwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’uyu mukino ari ryo Union Cycliste Internationale (UCI). Ni isiganwa rizaba rifite ibilometero 267,5 irimo akazamuko ka metero 5.475.
Mu mwaka ushize, ni bwo Impuzamashyirahamwe y’Umukino wo Gusiganwa ku Magare ku Isi, UCI, yashyize hanze Ingengabihe y’iri siganwa ritegerejwe i Kigali.
Dore ko gahunda ya Shampiyona y’Isi iteye
Ku Cyumweru tariki 21 Nzeri
- Gusiganwa n’ibihe ku Bagore bakina ku giti cyabo ku ntera ya kilometero 31,2 harimo akazamuko ka metero 460
- Gusiganwa n’ibihe ku Bagabo bakina ku giti cyabo ku ntera ya kilometero 40,6 harimo akazamuko ka metero 680
Ku wa Mbere tariki 22 Nzeri
- Gusiganwa n’ibihe ku Bagore U23 bakina ku giti cyabo ku ntera ya kilometero 22,6 – harimo akazamuko ka metero 350
- Gusiganwa n’ibihe ku Bagabo U 23 bakina ku giti cyabo ku ntera ya kilometeto 31,2 – harimo akazamuko metero 460
Ku wa Kabiri tariki ya 23 Nzeri 2025
- Gusiganwa n’ibihe: Abagore Junior: 18,3 Km – Akazamuko:225m
- Gusiganwa n’ibihe ku giti cyabo: Abagabo Junior: km 22,6 -Akazamuko Metero 350
Ku wa Gatatu tariki 24 Nzeri 2025
- Gusiganwa n’ibihe ku makipe avanze: Kilometero 42, 4 – Akazamuko ka Metero 740
Ku wa Kane tariki 25 Nzeri 2025
- Gusiganwa mu muhanda: Abagore U 23; Kuzenguruka Kimihurura inshuro umunani ku ntera ya kilometero 119, 3: Akazamuko metero 2435
Ku wa Gatanu tariki 26 Nzeri 2025
- Gusiganwa mu muhanda: Abagabo Junior Kuzenguruka ku Kimihurura inshuro umunani ku ntera ya kilometero 119, 3; Akazamuko ka metero 2435
- Gusiganwa mu muhanda: Abagabo U 23 ko kuzenguruka ku Kimihurura inshuro 11 ku ntera y’ibilometero 164,6. Akazamuko Metero 3,350
Ku wa Gatandatu tariki 27 Nzeri 2025
- Gusiganwa mu muhanda Abagore Junior: Kuzenguruka ku Kimihurura inshuro eshanu ku ntera ya kilometero 74 harimo akazamuko ka Metero 1520
- Gusiganwa mu muhanda Abagore: Kuzenguruka Kimihurura inshuro 11 ku ntera ya kilometero 164,6 harimo akazamuko ka Metero 3350
Ku Cyumweru Tariki 28 Nzeri 2025
- Gusiganwa mu muhanda ku bagabo: Kuzenguruka Kimihurura inshuro icyenda, kuzenguruka Kigali inshuro imwe, kuzenguruka ku Kimihurura inshuro esheshatu ku ntera ya kilometero 267,5, ahari akazamuko ka metero 5475.



UMUSEKE.RW


