Umuyobozi wungurije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana Jean Marie avuga ko hari ibipimo bashingiyeho kugira ngo umurenge wa Ntongwe uze ku isonga muri serivisi z’irangamimerere baha ababagana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwashimiye Umurenge wa Ntongwe kuri serivise nziza wahaye abaturage, umuhango wo gutanga icyemezo cy’ishimwe wabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 12 Kanama, 2025.
Umuyobozi wungurije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Ruhango Rusiribana Jean Marie yagize ati: ”Ibikorwa byose bijyanye na serivisi z’Irangamimerere twasanze Umurenge wa Ntongwe ubyujuje kuko abaturage bahawe serivisi bifuza kandi ku gihe.”
Rusiribana avuga ko muri uku kwezi kwahariwe Imiyoborere myiza, bazegereza kugira ngo serivisi zitandukanye abaturage bazibone hafi kuko igenamigambi ry’igihugu ariho rishingiye.
Ati: ”Twasanze muri System abasabye serivisi bose barazihawe.”
Urimubenshi Francine wo mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Kebero Umurenge wa Ntongwe avuga ko yagiye kwandikisha umwana we w’imyaka 5 azi ko acibwa amande, ahageze babimukorera ku buntu.
Ati: ”Usibye kwandika umwana, bampaye n’icyemezo ngomba kuzuzuza kugira ngo umwana nageza imyaka 16 yifotoze bamuhe indangamuntu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe, Nahayo Jean Marie yabwiye UMUSEKE ko kugira ngo bagere kuri uyu muhigo wo guha abaturage serivisi z’irangamimerere, bafatanyije n’Abayobozi b’amadini n’amatorero gushishikariza abo bayobora gusezerana byemewe n’amategeko, bafasha abafite amikoro makeya kubakodeshereza imyenda y’ubukwe.
Ati: ”Twahaye abaturage serivisi z’abashaka kwandika abavuka no kwandukuza abitabye Imana mu bitabo by’irangamimerere.”
Avuga ko basanze umubare munini w’ababanaga batarasezeranye uri hejuru, ariyo mpamvu bafatanyije n’Abayobozi b’amadini n’amatorero babo mu madini n’amatorero.
Gitifu avuga ko hari bamwe mu baturage bataye ibyemezo byo kwa Muganga, bakibwira ko umurenge utazemera kwandika abo bana bavukiye mu Bitaro.
Umwanya w’ibitekerezo n’ibibazo ubuyobozi bwahaye abaturage, abenshi bashima umuriro n’amazi begerejwe, gusa basaba ko umuhanda uva mu Ruhango mu Mujyi wambuka mu Karere ka Kamonyi ushyirwamo kaburimbo.
Ubuyobozi buvuga ko uyu muhanda uri mu mihanda izakorwa mu myaka iri mbere.


MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.


