Hatangajwe gahunda y’Imikino y’Icyumweru ‘Inkera y’Abahizi’

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Ubuyobozi bwa APR FC, bwashyize hanze gahunda y’imikino mu gisa n’irushanwa rito ryahujwe n’umunsi ‘w’Inkera y’Abahizi’ rizakinwa n’amakipe atanu arimo atatu yo mu Rwanda n’abiri yo hanze ya rwo.

Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo, bukomeje gukora ibikorwa bitandukanye birimo kwitegura umunsi wiswe ’Inkera y’Abahizi.’ Ni gahunda yahujwe n’igisa n’irushanwa rito ryo gufasha iyi kipe gukomeza kwitegura neza umwaka w’imikino 2025/2026.

Iyi kipe yatangaje gahunda yose y’imikino ijyanye n’icyumweru cy’Inkera y’Abahizi. Ku wa Kabiri tariki ya 19 Kanama 2025, hateganyijwe imikino ibiri. Azam FC izahura na Police FC Saa Kumi z’Amanywa mu gihe APR FC yo izahura na AS Kigali Saa Moya z’ijoro. Iyi mikino yombi izabera kuri Kigali Pelé Stadium.

Ku wa Kane tariki yariki ya 21 Kanama uyu mwaka, hazakinwa imikino ibiri yombi izabera kuri Kigali Pelé Stadium. Azam FC izakina na AS Kigali Saa Kumi z’Amanywa mu gihe APR FC izakina na Police FC Saa Moya z’ijoro.

Ku Cyumweru tariki ya 24 Kanama 2025, na bwo hateganyijwe imikino ibiri izabera kuri Stade Amahoro. Police FC izakina na AS Kigali Saa Cyenda z’amanywa mu gihe APR FC yo izakina na Azam FC Saa Kumi n’Ebyiri z’ijoro.

Ku munsi wa nyuma usoza iki cyumweru, hazakinwa umukino umwe gusa. biteganyijwe ko uzakinwa ku wa Gatanu tariki ya 29 Kanama 2025 kuri Stade Amahoro. Azam FC izakina n Vipers SC Saa Kumi n’Ebyiri z’ijoro.

Nyuma y’iyi mikino yose, hazabarwa amanota maze iyabonye menshi abe ari yo izegukana igikombe cyateganyijwe. Mu bijyanye n’Umunsi w’Igitinyiro, ikipe y’Ingabo izakina na Power Dynamos FC yo muri Zambia ku wa 17 Kanama Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Amahoro.

APR FC igiye kubona imikino iyifasha kwitegura neza
Gahunda yose y’Icyumweru cy’Inkera y’Abahizi

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *