U Rwanda rufite Stade ebyiri zemerewe kwakira amarushanwa Nyafurika

HABIMANA Sadi
4 Min Read

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, yemeje Stade zemerewe kwakira amarushanwa ya yo, zirimo ebyiri zo mu Rwanda.

Ibihugu 21 CAF yemeje ko bifite Stade zemewe, birimo Afurika y’Epfo ifite stade 13 zemewe, Maroc ifite 10 zemewe, Algérie ifite stade icyenda zemewe, Côte d’Ivoire ifite esheshatu zemewe, Cameroun eshanu zemewe, Misiri ifite eshanu zemewe, Mali ifite eshanu zemewe, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite eshatu zemewe, Guinée Équatorial ifite eshatu zemewe, Uganda ifite eshatu zemewe.

Ibindi bihugu ni Tunisie ifite stade eshatu zemewe, Éthiopie ifite ebyiri zemewe, Libya ifite ebyiri zemewe, Nigeria ifite ebyiri zemewe, u Rwanda rufite ebyiri zemewe zirimo Stade Amahoro na Kigali Pelé Stadium, Tanzania ifite ebyiri zemewe, Zambia ifite ebyiri zemewe, Sénégal ifite ebyiri zemewe, Ghana ifite stade imwe yemewe, Kenya na Zanzibar zifite stade imwe yemewe.

Zimwe muri stade zemewe mu bihugu bitandukanye, harimo Mandela National Stadium, Hamz Stadium na St Mary’s Stadium za Uganda. Estádio 11 de Novembro na Estádio Nacional da Tundavala zo muri Angola.

Hari Levy Mwanawasa Stadium na Heroes National Stadium zo muri Zambia Stade Olympique Hamadi Agrebi (Radès), Stade Olympique de Sousse na Stade Taïeb Mhiri zose zo muri Tunisie.

Hari kandi Moshood Abiola National Stadium na Akwa Ibom International Stadium zo muri Nigeria. Hari ndetse Obed Itani Chilume Stadium na Gaborone National Stadium zo muri Botswana.

Stade eshanu zemewe mu Misiri zirimo Cairo International Stadium, 30th of June Stadium, Suez Stadium, Suez Canal Authority Stadium na Al-Salam Stadium.

Stade 10 zemewe mu gihugu cya Maroc ni Mohammed V, Stade d’Honneur d’Oujda, Stade Municipal de Berkane, Grand Stade Marrakech, Grand Stade Agadir, Stade El Abdi El Jadida, Grand Stade Hoceima, Stade Larbi Zaouli, Stade d’Honneur na Stade Moulay El Hassan Rabat.

Stade icyenda zemewe muri Algérie, ni Stade du 5 Juillet 1962, Complexe Olympique d’Oran, Stade Chahid Hamlaoui, Nelson Mandela Stadium, Stade du 19 Mai 1956, Stade Hocine Ait Ahmed, Stade Ali Amar dit Ali la Pointe, Stade Mustapha Tchaker na Stade Rouiba.

Ibihugu byabwiwe na CAF ko nta stade zemewe bifite zemerewe kwakira amarushanwa Nyafurika, ni Djibouti, Lesotho, Somalie, São-Tomé, Seychelles, Namibie, Sierra-Leone, Éritrea, Guinea na Repubulika ya Centrafrique.

Stade Amahoro iri muri ebyiri zemewe na CAF
Botswana ifite Stade ebyiri zemewe na CAF
Misiri ifite Stade eshanu zemewe
Angola ifite Stade ebyiri zemewe na CAF
Libya na yo ifite Stade ebyiri zemewe
Uganda ifite Stade eshatu zemewe na CAF
Muri Nigeria hari stade eshatu zemewe na CAF
Muri Zambia hari Stade ebyiri zemewe na CAF
Igihugu cya Zimbabwe gifite Stade zemewe na CAF
Tunisie ifite Stade eshatu zemewe na CAF

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *