Amarushanwa ahuza Inkambi z’impunzi ziba mu Rwanda, agiye kuba ku nshuro ya gatatu azitabirwa n’abarenga 750.
Aya marushanwa ahuza impunzi mu Rwanda, kuri iyi nshuro, azakinwa n’amakipe 49 azaba yaturutse mu nkambi zirindwi zirimo iya Mahama y’i Kirehe izayakira, Inkambi ya Nyabiheke y’i Gatsibo, n’iya Mugombwa yo muri Gisagara.
Izindi nkambi zizitabira ni Kiziba y’i Karongi, Nkamira Transit Center y’i Rubavu, ETM Gashora y’i Bugesera ndetse na Urban City yo mu Mujyi wa Kigali.
Aya marushanwa, akinwa mu mikino irimo umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball, Karate, Taekwondo na Sitball.
Ni amarushanwa ategurwa na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) n’abandi bafatanyabikorwa. Mu mwaka ushize, amakipe yari ahagarariye Inkambi ya Mahama, ni yo yihariye ibihembo.
Mu makipe yegukanye ibihembo ku ruhande rw’iyi Nkambi isanzwe yakira amarushanwa, harimo iy’umupira w’amaguru nyuma yo gutsinda Kigeme igitego 1-0 ndetse yegukanye n’icya Basketball mu cyiciro cy’abagore.



UMUSEKE.RW


