CR7 yasabye Georgina kuzamubera umugore nyuma y’imyaka icyenda babana

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Icyamamare mu mupira w’amaguru ku Isi, Cristiano Ronaldo, yasabye Georgina Rodriguez ko yazamubera umugore nyuma yo kumubyarira abana babiri mu myaka icyenda bamaze babana.

Uyu mugore ukomoka muri Argentine/Espagne, ibi yabitangaje abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram ku wa 11 Kanama 2025.

Georgina yanditse ati “Navuze yego kuri ubu n’ubuzima bwanjye bwose.”

Ni ubutumwa bwaherekejwe n’ibiganza by’aba bombi. CR7 n’uyu munya-Argentine/Espagne, bamaranye imyaka icyenda babana ndetse bamaze kubyarana abana babiri barimo imfura ya bo, Cristiano Junior w’imyaka 15 n’umukobwa w’imyaka itatu, Bella.

Muri rusange uyu muryango, ufite abana batanu barimo babiri babyaranye n’abandi batatu barera. Aba bombi bamenyaniye muri Espagne ubwo Georgina yari umucuruzi i Madrid mu iduka ryacuruzaga ibikoresho bya Gucci.

Cristiano w’imyaka 40, ubu akinira Al-Nassr iri mu zikomeye muri shampiyona ya Arabie Saoudité. Georgina Rodriguez Hernández, ubu ni umugore umaze kuzuza imyaka 31.

CR7 ni izina rinini muri ruhago y’Isi. Abitse Ballon d’Or eshanu nyuma ya Lionel Messi ubitse umunani. Yakiniye amakipe manini nka Real Madrid yo muri Espagne, Manchester United yo mu Bwongereza, Juventus yo mu Butaliyani na Sporting CP y’iwabo muri Portugal.

CR7 ari gukinira Al-Nassr yo muri Arabie Saoudité
CR7 yambitse impeta Georgina Rodriguez amusaba kuzamubera umugore
Ni umuryango wishimye
Byinshi CR7 yagezeho, Georgina abifitemo uruhare
Ntibahisha amarangamutima ya bo
Bombi bakunze kugaragarizanya urukundo
Bamaranye imyaka icyenda
Uyu munya-Argentine/Espagne, yihishe inyuma ya byinshi byiza CR7 ageraho

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *