U Rwanda rwamaganye ibirego bishinja RDF ubwicanyi muri Congo

TUYISHIMIRE RAYMOND
3 Min Read

Leta y’u Rwanda yamaganye ibirego by’ ibiro bya Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira  bw’ikiremwamuntu, Volker Türk, bishinja  ingabo z’u Rwanda uruhare mu bwicanyi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri raporo y’iyi komisiyo ya  Loni ishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu, OHCHR , iuga ko “umutwe witwaje intwaro wa “M23, ushyigikiwe n’ ingabo z’u Rwanda” hagati ya tariki ya 9 n’iya 21 Nyakanga wishe abaturage bagera kuri 319 mu midugudu ine yo muri teritwari ya Rutshuru, ubwo bari mu masambu.”

OHCHR ivuga ko abenshi mu bishwe, barimo byibuze abagore 48 n’abana 19, bari abahinzi bo mu gace bahungiye mu mirima yabo mu gihe cy’isarura.

Komiseri Mukuru wa Loni ushinzwe uburenganzira bwa muntu yagize ati “Nterwa agahinda n’ibi bitero byibasira abasivile bikorwa na M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DRC, mu gihe imirwano igikomeje nubwo hari amasezerano y’agahenge yasinyiwe i Doha.”

Türk yanamaganye kandi ibitero byibasira abasivile bikorwa n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Ibiro bya Loni bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu byagaragaje ko muri Nyakanga habaye ibitero byinshi byibasira abasivile mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo no muri Ituri, harimo n’ibyakozwe n’umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF) ndetse na Coopérative pour le développement du Congo (CODECO).

U Rwanda rwamaganye ibyo birego

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane kuri uyu wa 11 Kanama yagaragaje ko ibi birego nta shingiro bifite ndetse bituma uru rwego rwa OHCHR rushidikanywaho.

Yongeraho ko  Ibirego bya OHCHR, bidafite ibimenyetso, bishinja ingabo z’uRwanda ubwicanyi bw’abasivile 319 mu masambu yo mu Burasirazuba bwa Congo,bidashobora kwemerwa kandi bituma uru rwego rutagirirwa ikizere.

Iti “Gushyira RDC muri ibi birego hashingiwe ku mpamvu zitumvikana ntabwo bikwiye kandi bituma icyizere cya OHCHR n’uburyo ikoresha bishidikanywaho.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ivuga ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, MINUSCO,zananiwe kurinda abaturage bityo bigateza ikibazo cy’umutekano kandi ko ibi birego bishobora kudindiza ibiganiro by’amahoro  bigamije gukemura ikibazo cy’umutekano mucye muri RDCongo.

OHCHR ishinje ingabo z’u Rwanda uruhare muri ubu bwicanyi, mu gihe iki gihugu na RDC biri muri gahunda yo gukemura amakimbirane bifitanye hashingiwe ku masezerano y’amahoro byasinye tariki ya 27 Kamena 2025.

UMUSEKE.RW

 

Share This Article
Leave a Comment
  • Nonese aba ko bavuga ku bwicanyi bwakorewe abasivili muri Congo ni gute bazanamo ingabo z’u Rwanda Kandi Ibyakozwe bitarakorewe mu Rwanda! Niba byarakorewe muri Congo nibabishinje Congo n’ingabo zayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *