Abakozi na ba rwiyemezamirimo barishyuza ikigo Nderabuzima miliyoni 23Frw

Elisée MUHIZI
3 Min Read

Muhanga: Abakozi na ba rwiyemezamirimo barishyuza ikigo Nderabuzima cya Nyabinoni Miliyoni 23Frw, ayo ngo arimo n’ayo mu mwaka wa 2011.

Bamwe mu bakozi na ba rwiyemezamirimo barishyuza Ikigo Nderabuzima cya Nyabinoni amafaranga y’ibirarane angana na 23, 000, 000Frws.

Aba bakozi na ba rwiyemezamirimo babwiye UMUSEKE ko uyu mwenda Ikigo Nderabuzima cya Nyabinoni kibabereyemo  akubiyemo amafaranga y’ubutumwa bagombaga guhabwa kuva mu mwaka wa 2011 kugeza mu mwaka wa 2018.

Bakavuga ko usibye amafaranga y’ubutumwa bishyuza, hari n’andi bakodeshaga moto bagiye mu kazi kubera ko iki Kigo kitari gifite ikinyabiziga na kimwe icyo gihe.

Aba bakozi bavuga ko ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Nyabinoni bwababwiraga ko bajya batanga amafaranga yabo kugira ngo akazi kadapfa, bakazayasubizwa nyuma Ikigo kimaze kwiyubaka.

Sindabyemera Cyprien umwe muri abo bakozi ati: ”Twajyaga i Muhanga tugiye kuzana imiti dufite n’impapuro z’ubutumwa bw’akazi umwaka ugashira undi ugataha batayaduhaye.”

Cyakora akavuga ko uyu mwenda wagiye wiyongera kuri uru rwego bitewe n’imyaka myinshi, kandi Abayobozi b’Ikigo bahindurwa bakawutanga mu ihererekanyabubasha, abakozi bagategereza ko abaje bashya bawutwishyura bagaheba.

Mugenzi we avuga ko bagiye bandikira ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima inyandiko zishyuza bagategereza ariko ntibabone igisubizo.

Ati: ”Ubu Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima yandikiye Akarere agasaba ko uyu mwenda wakurwa mu myenda Ikigo kibereyemo abakozi na ba Rwiyemezamirimo yitwaza ko impapuro twishyurizaho zitujuje ubuziranenge.”

Umwe muri ba rwiyemezamirimo utashatse ko amazina ye atangazwa kuko agifite isoko mu Karere, avuga ko bahaye amavuta y’imodoka imbangukiragutabara (Ambulance) abandi badoda imyenda y’abaforomo, n’ibikoresho byo mu biro ntibishyurwa.

Ati: ”Ikibabaje ni uko Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima yanditse asaba ko umwenda badufitiye usibwa.”

Igihe twateguraga iyi Nkuru twagerageje guhamagara Umuyobozi wa CS ya Nyabinoni Imanishimwe Oreste ntibyakunda, gusa abo bakorana bavuga ko ari mu kwezi kwa buki ko atakwitaba.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yagiriye inama bamwe mu bakozi na ba rwiyemezamirimo gutanga  impapuro zigaragaza umwenda w’amafaranga y’ibirarane bafitiwe n’Ikigo Nderabuzima cya Nyabinoni kugira ngo bishyurwe.

Ati: ”Amakuru mfite ni uko impapuro uwari Umucungamari wahakoraga yazicikanye kuko aherutse gutoroka.”

Meya Kayitare avuga ko niba aba bakozi na ba rwiyemezamirimo bafite ibimenyetso ko umwenda bafitiwe hari impapuro ziwugaragaza, ngo bakwihutira kuzizana bagahabwa amafaranga yabo.

Abakozi bavuga ko bafite ibimenyetso byerekana ideni bafitiwe, ndetse ko hari n’amakuru bamenye avuga ko uwo mucungamari uvugwaho kurigisa impapuro zabo zishyuza, yibereye mu Karere ka Ngororero kandi ari naho akorera.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *