Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, bavuga ko kuba ururimi rw’amarenga rutazwi ngo runigishwe nk’izindi ndimi zose, bibagiraho ingaruka zikomeye zirimo kubura serivisi, gutotezwa n’ibindi, bikanatiza umurindi ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumye wita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko ku Isi habarurwa abantu bafite ubumuga bwo kutumva cyangwa no kutavuga barenga miliyoni 466, bashobora kwiyongera bakagera kuri miliyoni 900 mu 2050. Aba bakoresha indimi z’amarenga zisaga 135, muri zo harimo Ururimi rw’Amarenga yo muri Amerika, u Bwongereza, u Bushinwa, u Bufaransa ndetse no mu Rwanda.
Umuyobozi w’umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona RNUD, Munyangeyo Augustin, avuga ko kutigisha ururimi rw’amarenga bibagiraho ingaruka nyinshi, byagera ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikaba bibi kurushaho.
Yagize ati “Duhora dusaba ko ururimi rw’amarenga rwakwitabwaho cyane rukanigishwa no mu mashuri kuko nirwo rufunguzo rw’ubuzima bwacu.”
Ati “Kuba rutazwi bitugiraho ingaruka mbi, nk’ubu abana benshi baterwa inda zitateguwe biterwa no kutagira amakuru ku buzima bw’imyororokere, bamwe bagafatwa ku ngufu ntibabone ubutabera, hari n’abanduzwa SIDA, bikabaviramo kutiga, gucibwa mu muryango ubukene bukabije n’ibindi.”
Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango Sowing Hand Rwanda, Jean de Dieu Byukusenge, na we ashimangira ko kuba imiryango y’ururimi rw’amarenga igifunze, bituma abarukoresha babura uburenganzira bwabo, ndetse bagahura n’ihohoterwa rikomeye.
Yagize ati “Ururimi muri rusange ni igikoresho kikwemerera kwinyagambura, ukagira uburenganzira busesuye, umuntu rero utumva ntanavuge agakoresha ururimi rw’amarenga gusa kandi rutazwi, bimushyira mu kaga ku buryo atagira ubwinyagamburiro. Umubare munini w’abana baterwa inda bakunze kubura ubutabera kubera ko imiryango y’ururimi rw’amarenga igifunze, ariko rwigishijwe ahantu hose no mu mashuri ibibazo nk’ibi byakemuka.”
Izi mbogamizi zifite aho zihurira no kuba ururimi rw’amarenga rutazwi, bazigaragaje ubwo abagize inama y’ubutegetsi, abakozi n’abafatanyabikorwa bahugurwaga ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikoreshwa ry’abantu n’iterabwoba, na politike zo kurengera abantu cyane abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Hashize imyaka 36 hashinzwe umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, hagamijwe gukora umuvugizi ku bibazo bikibangamiye abafite ubu bumuga no kubishakira ibisubizo, bakaba bishimira intambwe bamaze kugeraho babifashijwemo na leta, gusa bakaba bagisaba ko ururimi rw’amarenga rwashyirwamo imbaraga rukigishwa mu nzego zose.

NYIRANDUKUBWIMANA Janviere / UMUSEKE.RW



Hello
Hi
Ndabakunda cyane