Nyuma y’imyaka ibiri Bayern Munich isinyanye n’u Rwanda amasezerano y’Imikoranire ishingiye ku kuzamura impano z’abakiri bato ndetse no kurwamamaza biciye muri Visit Rwanda, impande zombi zayavuguruye hasinywa andi azageza mu 2028 ariko azaba yibanda ku kugufasha abakiri bato kubyaza umusaruro impano bifitemo yo gukina umupira w’amaguru.
Uku kuvugururwa kw’aya masezerano y’imikoranire y’impande zombi, yemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere [RDB] ndetse na Bayern Munich. Ni icyiciro cya Kabiri impande zombi zinjiyemo mu myaka itatu iri imbere, kikazibanda cyane ku kongera imbaraga mu gushaka no guteza imbere impano z’umupira w’amaguru.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Kanama 2025, mu itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za RDB, ari na rwo rwagize uruhare muri aya masezerano, mu gihe kandi na Bayern Munich yabishimangiye biciye ku rubuga rwa yo.
Muri Kanama 2023, ni bwo ubu bufatanye bwatangajwe na Bayern Munich yo mu Budage ndetse n’u Rwanda. Icyo gihe iyi mikoranire n’ubundi yari ishingiye ku guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda biciye mu bato ariko ikirenze kuri ibyo, Visit Rwanda ikazajya yamamazwa ku byapa binini muri Allianz Arena, Stade ya Bayern Munich yakira abantu 75.024.
Iyi mikoranire, yatangiye kubyara umusaruro mwiza, cyane ko ubu mu myaka ibiri ishize, FC Bayern Munich yagiye yohereza abatoza ba yo babigize umwuga, bagafatanya n’abo mu Rwanda gushaka abana bafite impano y’umupira w’amaguru kurenza abandi, bagahurizwa hamwe bagafashwa gukuza impano za bo no kubohereza mu mahugurwa mu Budage.
Muri aya masezerano mashya y’imyaka itatu, ibikorwa byose by’Academy ya Bayern i Kigali, bizagurwa ariko kandi hashyirwe imbaraga mu guteza imbere icyerekezo cy’u Rwanda nk’igicumbi cya Siporo, Ubukerarugendo n’Ishoramari.
Umuyobozi wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko igice cya kabiri cy’aya masezerano kizibanda cyane kuri izi mpano z’abakiri bato.
Ati “Inyungu ya FC Bayern Munich Academy iri i Kigali ni urugero rwiza rw’ibyo imikoranire muri siporo yageraho. Igice cya kabiri twinjiyemo twifuza kubyaza umusaruro amahirwe dufite tugateza imbere impano, duhugura abatoza no kwita ku bikorwaremezo.”
Yakomeje agira ati “Ubufatanye dukomeje kugirana na FC Bayern Munich bwerekana urwego turiho mu iterambere riganisha u Rwanda ku kuba igicumbi cy’ubukerarugendo, ishoramari ndetse no guhatana ku ruhando mpuzamahanga.”
Ibi kandi byashimangiwe n’Umuyobozi Mukuru wa FC Bayern Munich, Jan-Christian Dreesen, wavuze ko bagiye kongera ubushobozi bwa FC Bayern Munich Academy Kigali.
Ati “Mu biganiro byubaka twagiranye na RDB harimo ko twongera ibikorwa byacu i Kigali binyuze muri Bayern Munich Academy.”
“Ubu rero ubufatanye twabushyize mu gushaka impano, tukongera ubushobozi irerero ryaho kandi tugafatanya na RDB mu mishinga ifitiye akamaro abaturage. Ibi biri mu byo twiyemeje byo gushaka impano muri Afurika.”
Ikindi gishimangira ko aya masezerano y’u Rwanda na Bayern Munich yatangiye kubyara inyungu, ni uko abakinnyi babiri b’Abanyarwanda barimo Ndayishimiye Barthazar na David Okoce, bari mu batoranyijwe mu ikipe ya FC Bayern Munich y’Abaterengeje imyaka 19.

UMUSEKE.RW


