Abagabo babiri bakomoka mu murenge wa Musebeya mu karere ka Nyamagabe, mu ntara y’amajyepfo bafatanywe urumogi bari bavuye kugurira umugore bikekwa ko urucuruza wo mu mudugudu wa Karanjwa, akagari ka Tara, murenge wa Mururu akarere ka Rusizi.
Ibi byabereye mu mudugudu wa Cyangugu akagari ka Cyangugu mu murenge wa Kamembe, ku wa Kane tariki ya 07 Kanama 2025, ku isaha ya sacyenda n’igice z’igicamunsi.
Sinamenye Theonest uzwi ku izina rya ‘Siyori’ w’imyaka 38 y’amavuko, yafatanywe ibilo 3 by’urumogi yari yizirikiyeho abirenzaho imyenda.
Mugenzi we witwa Rukara na we yafatiwe i Nyamagabe afatanywa ibiro 3 by’urumogi, kandi hafashwe Uwimana Chantal w’imyaka 34 y’amavuko akaba ari we ukekwaho kuranguza urumogi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba SP. Twajamahoro Sylvestre, yaburiye abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ndetse n’ubwa magendu.
Ati “Polisi iraburira abantu bishora mubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ndetse za magendo mu ntara y’Iburengerazuba ko bakwiye gucika kuri uwo muco, kuko bibagiraho ingaruka zirimo no gufungwa.”
SP Twajamahoro yashimye ubufatanye bwa Polisi n’abaturage batanga amakuru, agahuzwa n’aya Polisi abishora mu bucuruzi bw’ibiyobywenge n’ubwa magendu bagafatwa.
Itegeko riteganya ko umuntu wese ufatwa urya, unywa, witera, uhumeka, cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge byoroheje, cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo aba akoze icyaha.
Uwo gihamye ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’umwe n’ibiri cyangwa imirimo rusange.
Itegeko riteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’arenze miliyoni 20frw, ariko atarenze miliyoni 30Frw.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW / RUSIZI.



Uwo muco mubi tugomba kuwurwanya rwose.ikindi kandi tugomba kwirindi inkaruka ziterwa no gukoresha ibiyobyabwenge no guhishara ababicuruza ndetse nababinwa