Abantu 7 bacukuraga Zahabu mu buryo butemewe batawe muri yombi

TUYISHIMIRE RAYMOND
1 Min Read

Polisi ikorera mu karere ka Rulindo, ku bufatanye n’izindi nzego yafashe abantu barindwi bacukura zahabu mu buryo butemewe.

Byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Kamena 2025, mu  Murenge wa Rukozo, mu kagari ka Mberuka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru IP Ignace NGIRABAKUNZI, yavuze ko Polisi itazihanganira ibi bikorwa asaba abantu kureka gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Ati “Tuzakomeza gukangurira abantu kugendera kure ubu bucukuzi kuko bugira ingaruka nyinshi bitewe nuko babukora ntacyo bitayeho. Abanga kubireka, bazajya bafatwa, bahanwe kandi hanarengerwe ibyo bangiza.

Yakomeje ati “Abacukura zahabu mu buryo butemewe mu murenge wa Rukozo, bangiza imyaka n’imirima y’abaturage, imigezi, ibiraro, imihanda ndetse bakanagirana n’amakimbirane n’abangirizwa ibikorwa.

Usibye kwangiza ibigaragarira amaso, ubu bucukuzi bunangiza imibanire y’abaturage aho usanga abishora muri ubu bucukuzi bashyamirana n’abo bangiriza ibikorwa.

 Abakora ubucukuzi tubashishikariza gukorera mu bigo byemewe kuko n’ibyo bitanga umutekano uhagije. Abatabyumva, bazajya bahanwa hisunzwe amategeko.”

Akarere ka Rulindo ni kamwe mu turere tugaragaramo amabuye y’agaciro menshi aho usanga hari abaturage basanzwe batuye muri aka karere cyangwa n’abaturuhaka ahandi bishora mu bikorwa byo kuyacukuru mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

NGIRABATWARE EVENCE

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *