Perezida Ruto agiye guhoza amarira imiryango y’abapfiriye mu myigaragambyo

Ange Eric Hatangimana
2 Min Read

Perezida William Ruto wa Kenya yavuze ko hagiye kujyaho urwego rwo gutanga impozamarira ku bantu bapfiriye mu myigaragambyo kuva mu mwaka wa 2017, bamwe mu bakurikirana ibyo yandika bavuze ko ari umwanzuro muzima.

Itangazo risinyweho n’Umukuru w’Igihugu muri Kenya rivuga ko Itegeko nshinga ry’icyo gihugu risaba Leta guha uburenganzira abaturage bayo mu bijyanye no kwishyira ukizana, rikavuga ko kuva mu mwaka wa 2010 iryo tegeko nshinga ritangajwe ryahaye uburenganzira abaturage batandukanye mu nzego zose kugaragaza ibyo bifuza mu myigaragambyo ariko ko iyo myigaragambyo hari ubwo yarenze imbibi abantu bamwe bagira ibibazo, abandi barapfa.

Perezida William Ruto avuga ko mu rwego rwo gukorera mu mucyo, no gusana ibyangiritse, hazatangwa impozamarira ku basivile, n’abashinzwe umutekano biciwe mu myigaragambyo cyangwa bahuye n’ubundi bumuga butandukanye ku mubiri, abazahozwa amarira ni abahuye n’ibyo byago kuva muri 2017 kugeza ubu.

Mu itangazo ryasohowe na Perezida Ruto kuri X yahoze ari Twitter avuga ko ashizeho uburyo bwo gushumbusha abantu bagiriye ibyago mu myigaragambyo, urwego rubigenga rukazaba rukorera mu biro bya Perezida.

Urwo rwego kandi ruzakorana n’Ibiro by’Inkuru ya Leta, Minisiteri y’Umutekano n’Ubutegetsi bw’Igihugu, n’ikigega cya Leta, n’zindi nzego bireba.

Ruto yagenwe Prof Makua Mutua nk’Umuhuzabikorwa w’iyo gahunda akaba ari Umujyanama Mukuru mu bijyanye n’Itegeko Nshinga, n’Uburenganzira bwa Muntu ni we uzaba ukuriye inzego zose za leta zizagira uruhare muri kiriya gikorwa.

Mu minsi 120 ni ukuvuga amezi 4 ari imbere nibwo imirimo ya ruriya rwego izatangira.

Imyigaragambyo iheruka kuba muri Kenya mu myaka ibiri ishize bivugwa ko yaba yaraguyemo abarenga 100 abandi benshi barakomereka. Abigaragambyaga mbere bari biganjemo urubyiruko rwiyise GEN Z basaba Perezida William Ruto kuva ku butegetsi “Ruto must go”.

Abigaragambyaga barenze imbibi birara mu maduka barasahura, abandi batwika inyubako za leta, Perezida Ruto aza gusaba ko inzego z’umutekano zareka kurasa mu cyico ahubwo zikarasa amaguru abateje akaga, kandi bagafatwa bakajyanwa kwa muganga, nyuma bakajyanwa mu nkiko.

Nubwo Kenya ari igihugu kitabamo intambara, imvururu za politiki zikunze kuba zifite ubukana bwo hejuru, hakiyongeraho ubushomeri buri ku rwego rwo hejuru mu rubyiruko.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *