M23/AFC yateye umugongo ibiganiro byari biteganyijwe i Doha

Ange Eric Hatangimana
1 Min Read

Abasanzwe bajya mu biganiro bihuza ihuriro AFC/M23 n’intumwa za Leta i Doha muri Qatar bagaragaye berekeza i Bukavu aho kujya mu biganiro byari bitaginyijwe i Doha.

AFC/M23 yari yagaragaje ko itazitabira ibiganiro mu gihe leta ya Congo idafunguye imfungwa 700 zayo.

Kuri uyu wa Gatanu byari biteganyijwe ko hakomeza ibiganiro hagati ya AFC/M23 na leta ya Congo Kinshasa, ariko abakabigiyemo ku ruhande rwa AFC/M23 bavuze ko ntawabyitabiriye ku ruhande rwabo.

Abakabyitabiriye barimo Maitre Rene Abandi na Aman Kabasha bagaragaye muri video yafashwe na Yannick Tshisola wo muri AFC/M23 bari mu bwato mu Kiyaga cya Kivu barekeza i Bukavu, bavuga ko bagiye mu nama igamije gusobanura ibijyanye. na “Declaration des Principe” yasinyiwe i Doha.

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yumvikanye mu mashusho yafatiwe i Bukavu, avuga ko batakwihanganira ibikorwa by’intambara bya leta ya Congo, bakamenyesha Umuhuza n’abandi bose bagira uruhare mu nzira zo kugarura amahoro, ko AFC/M23 izagira icyo ikora mu gukuraho burundu ikibazo cyose gishyira mu kaga abasivile mu gihe haba nta kindi gikozwe.

Ku ruhande rwa Leta ya Congo ntibiramenyekana niba intumwa zayo zaba zoherejwe i Doha mu biganiro nk’uko byari biteganyijwe.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *