Musanze FC yahambirije abakinnyi batandatu

HABIMANA Sadi
1 Min Read

Ikipe ya Musanze FC, yatandukanye n’abakinnyi batandatu bari bagifite amasezerano barimo umunyezamu, Ntaribi Steven werekeje muri Equity Bank gukina shampiyona y’Abakozi [ARPST Championship].

Abasezerewe barimo Nduwayo Valeur, Ntaribi Steven, Ndizeye Gad, Nshimiyimana Clément, Tinyimana Elissa na Christophe Uwiringiyimana. Iyi kipe ikomeje gushaka abasimbura ba bo ari na ko ikina imikino ya gicuti itandukanye mu rwego rwo kwitegura neza umwaka w’imikino 2025/2026.

Musanze FC isa n’aho izaba ari nshya, ubu iri gutozwa n’abatoza bashya bayobowe na Ruremesha Emmanuel wayisubiyemo ku nshuro ya Kabiri, Karisa François umwungirije ndetse na Harerimana Gilbert utoza abanyezamu b’iyi kipe.

Ifite kandi ubuyobozi bushya buyobowe na Nsengiyumva Richard wasimbuye Tuyishimire Placide “Trump” wari umaze imyaka 10 kuri uyu mwanya.

Nduwayo Valeur ari muri batandatu basezerewe muri Musanze FC
Batandatu basezerewe muri Musanze FC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • MUSANZE YATANDUKANYE ( YASEZEREYE) NTIBAVUGA YAHAMBIRIJE MUHE AGACIRO ABAKINNYI WE WANDITSE IRI JAMBO WIZE SERAYI NTA SONI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *