Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin bemeranyije guhura mu minsi iri imbere, bakaganira ku guhagarika intambara ihanganishije Ukraine n’u Burusiya.
Ibi byatangajwe na Yuri Ushakov usanzwe ari Umujyanama mu Biro bya Perezida w’u Burusiya, Kremlin.
Ibi bije nyuma y’uko Perezida Trump avuze ko hari amahirwe menshi yo guhura n’abayobozi b’u Burusiya na Ukraine icya rimwe, bagahura imbonankubone kugira ngo baganire ku kurangiza intambara yo muri Ukraine.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, Perezida Trump yavuze ko hari amahirwe menshi yo guhura kwe na Ba Perezida Volodymyr Zelensky na Perezida Putin.
Ibiro ntaramakuru by’u Burusiya byatangaje ko umujyanama muri Kremlin, Yuri Ushakov, yavuze ko ahazabera inama hagati ya Trump na Putin hamaze kwemeranywa, ibindi bisobanuro bikazatangazwa nyuma.
Ushakov, usanzwe agira inama Putin mu bijyanye n’Ububanyi n’Amahanga, yavuze ko igitekerezo cy’inama ya batatu cyaganiriweho mu biganiro hagati y’intumwa ya Trump, Steve Witkoff, na Perezida Putin mu nama yabahuje i Moscou.
Perezida wa Ukraine, Zelensky, yavuze ko ashyigikiye inama yamuhuza na Perezida Putin na Perezida Donald Trump.
Yanditse kuri X ati ” Mu gihugu cyacu cya Ukraine twakomeje kuvuga ko gushaka ibisubizo bifatika bishobora kugerwaho neza binyuze mu biganiro hagati y’abayobozi, hakenewe kumenya igihe bizabera n’ingingo zizaganirwaho.”
Kuva muri Gashyantare ya 22, U Burusiya buri mu natambara na Ukraine nyuma y’uko icyo gihugu gitangije ibitero muri Ukraine mu kiswe gukumira ko OTAN yasatira imbibi z’u Burusiya.
Ni intambara yahuruje amahanga, buri gihugu gitabarwa n’inshuti zacyo, aho Amerika n’u Burayi byarwanye ku ruhande rwa Ukraine.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW


