Wasili yongeye kwishongora kuri APR FC

HABIMANA Sadi
4 Min Read

Umunyamakuru umaze kugira izina rinini mu mwuga bitewe n’urukundo akunda Rayon Sports, Uwizeyimana Sylvestre uzwi ku izina rya “Wasili”, yongeye kumvikana yishongora kuri APR FC nyuma yo kuvuga ko Rayon Sports yifuje kohereza abato ba yo cyangwa ikipe y’abagore mu butumire yari yahawe n’ikipe y’Ingabo.

Mu minsi ishize, ni bwo Chairaman wa APR FC, Brig. Gen. Déo Rusanganwa, yavuze ko hari igisa n’irushanwa rito bateguye bise “Inkera y’Abahizi” mu rwego rwo kwitegura neza imikino Nyafurika ya CAF Champions League n’umwaka w’imikino 2025/2026 muri rusange.

Uyu muyobozi waganiraga n’itsinda ry’abashinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri APR FC, yavuze ko atazi niba Rayon Sports yaba yaragize ubwoba bwo kwitabira ubutumire yahawe.

Mu kiganiro na Isango Star TV, Uwizeyimana Sylvestre “Wasili”, yumvikanye avugana ubwishongozi ko Rayon Sports itanze ubutumire ahubwo icyo yanze ari ugukina n’amakipe batari ku rwego rumwe arimo Power Dynamos FC, Vipers SC na Azam FC.

Ati “Twe tucyumva iryo zina ‘Inkera y’Abahizi’ twababwiye ko nta Ntore zo kubyina dufite. Turababwira tuti twe dukina umupira w’amaguru. Baratubwira bati ni irushanwa ry’umupira w’amaguru n’ubundi. Tuti ryitwa ‘Inkera y’Abahizi’? Icyo turakirenga, turavuga turi reka turyubahe.”

“Turababaza tuti, amakipe arimo ni ayahe? Iryo rushanwa rizatangira ryari? Batubwira ko ari tariki 17 Kanama. Batubwira Azam FC, Vipers SC na Power Dynamos FC. Turabwira tuti tuve gukina na Yanga SC, tujye gukina na za Power Dynamos FC? Tumare gukina na Yanga SC, tujye gukina na Vipers SC?”

Wasili yakomeje agaragaza ko Rayon Sports yahaye ubuyobozi bwa APR FC amahitamo abiri niba barifuzaga kumva izina “Rayon Sports” muri iri rushanwa rito yateguye.

Ati “Turababwira turi rero hari ibintu bibiri. Iyo umuntu akina Pre-season, akina umukino umwe ariko ukurikiye ukaba ukomeye kurusha uwo yakinnye. Iyo uri muri Pre-season rero, hari amakosa utagomba gukora. Twarababwiye tuti rero twe kuza gukina iryo rushanwa, twaba dusubiye inyuma.”

Akomeza agira ati “Turababwira tuti cyakora, niba mushaka izina ‘Rayon Sports’, hari amahitamo abiri. Ihitamo rya mbere, kubaha abatarengeje imyaka 20 ba Rayon Sports kuko ni bo bakeneye amarushanwa. Irindi hitamo rya Kabiri, turabaha Rayon y’Abagore kuko baravuga ko irushanwa rya bo ari iry’amakipe yatwaye ibikombe. Baradushakaho iki ko nta gikombe twatwaye? Reka tubahe Rayon Sports y’Abagore kuko ni yo yatwaye igikombe cya shampiyona kandi na yo ikeneye kwitegura amarushanwa mpuzamahanga.”

Mu rwego rwo kwitegura neza “Rayon Sports Day 2025”, Rayon Sports imaze gukina imikino ine ya gicuti kandi yose yarayitsinze. Yatsinze Miloplast FC, AS Muhanga, Gasogi United na Gorilla FC. Isigaje gukina na Etincelles FC ubundi ikazahita ikina na Yanga SC ku wa 15 Kanama 2025 muri Stade Amahoro.

Ikipe y’Ingabo yo, iri kwitegura icyo yise ‘Inkera y’Abahize’ mu rwego rwo kurushaho kwitegura neza imikino ya CAF Champions League 2025. Ubuyobozi bwemeje ko bwatumiye Power Dynamos FC yo muri Zambia na Azam FC yo muri Tanzania.

Chairman w’ikipe y’Ingabo, yavuze kandi ko mbere yo gukina iyi mikino, bazaba bafite ibikorwa bitandukanye birimo ibyo kwegera abafana ba yo n’ibindi.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwanze kwitabira ubutumire bwahawe na APR FC
Wasili yishongoye kuri APR FC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *