Rwanda Premier League yahaye ikaze Jules Karangwa

HABIMANA Sadi
3 Min Read

Uwari Umujyanama mu by’Amategeko ndetse no mu bya Tenike mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], Jules Karangwa, yatangajwe nk’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, Rwanda Premier League.

Jules Karangwa yageze muri Ferwafa mu 2019 ubwo yari avuye kuri RadioTV10 aho yakoraga nk’umunyamakuru mu biganiro bya Siporo. Bivuze ko yari amaze imyaka itandatu muri iri shyirahamwe. Ubwo yinjiraga muri iyi nzu, yari Umujyanama mu by’Amategeko n’ubwo yagiye ahabwa izindi nshingano zitandukanye.

Mu zindi nshingano yakoze muri iri shyirahamwe, Karangwa yafashije nk’Umuyobozi w’Ishami ry’Amarushanwa, yigeze kandi kugirwa Umunyamabanga Mukuru w’Umusigire ndetse yari Umuvugizi Wungirije w’uru rwego ruyobora umupira w’amaguru mu Rwanda.

Muri Rwanda Premier League yerekejemo, umwanya w’Umuyobozi Nshingwabikorwa yahawe ni ubwa mbere ubayeho ndetse byitezweho ko azagira uruhare mu kuzamura urwego rwa Shampiyona y’u Rwanda binyuze mu burambe amaze kugira mu mupira w’amaguru.

Ni inshingano azatangira ku wa 1 Nzeri 2025 nk’uko byatangajwe na Rwanda Premier League.

Mu bindi afitemo uburambe, Jules Karangwa akunze kwifashishwa na CAF iyobora umupira wa Afurika, aho akora nk’Umuhuzabikorwa [coordinator] ku mikino y’amarushanwa nka CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

Ni impuguke kandi mu bijyanye n’imicungire igezweho mu mupira w’amaguru mu mashyirahamwe atandukanye ku Mugabane wa Afurika, ndetse yagiye ahugura abatandukanye mu bihugu bitandukanye byo kuri uyu Mugabane.

Jules yamenyekanye cyane mu 2016, nyuma yo gusoza amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye. Icyo gihe yabanginyakaga umwuga w’itangazamakuru no kujya inama mu by’amategeko ku bakinnyi, abatoza n’abandi bantu banyuranye babarizwa mu ruganda rw’imikino mu Rwanda.

Icyo gihe ijwi rye ryumvikanaga mu biganiro bya siporo kuri Radio Salus, ahava ajya Royal TV mu Mujyi wa Kigali, aho yavuye ajya kuri Radio/TV10.

Jules Karangwa yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League
Asanzwe ahugura abayobozi b’amashyirahamwe ya ruhago muri Afurika ku micungire igezweho y’amakipe
CAF isanzwe imwifashisha nk’umwe mu mpuguke mu mupira w’amaguru
Asanzwe ayobora ibikorwa ku mikino itandukanye mu marushanwa akomeye muri Afurika
Aherutse muri Maroc mu Gikombe cya Afurika cy’Abagore
Jules ni umuhanga mu gutanga amahugurwa atandukanye ajyanye n’umupira w’amaguru

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *