Muhanga: Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe n’ubutemewe barashinjwa kwangiza ibidukikije ndetse n’imirima y’abaturage.
Byavugiwe mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz, ndetse na Polisi yabereye i Muhanga.
Muri iyi nama izi nzego zabwiye abacukuzi ko hari amakuru zifite ashinja abakora uyu mwuga kwangiza ibidukikije birimo n’imirima y’abaturage.
Meya w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko usibye kwangiza ibidukikije n’imirima y’abaturage, bibaza aho umusaruro w’amabuye abacukura mu buryo butemewe ujya, bagakeka ko abayagura ari abafite impushya zemewe.
Ati: ”Urugendo rw’umusaruro bavana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe ajya hehe?” Yongeyeho ati: ”Mu gihe cyose tutaramenya aho uwo musaruro wabo ujya, iki kibazo ntigishobora gukemuka.”
Umuyobozi wa RIB mu Ntara y’Amajyepfo, Gasirabo Félicien yabwiye abo bacukuzi ko ibi bibavugwaho bigomba guhagarara kuko hari ibikorwa byinshi u Rwanda rwabashije guhagarika, ndetse rukabihererwa ibikombe ku rwego mpuzamahanga.
Ati: ”Kuki tutakumira ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe?”
Yavuze ko abakora ubucukuzi babifitiye impushya, na bo bashinjwa kwangiza ibidukikije. Gasirabo avuga ko impamvu ibi byose bidacika hari bamwe mu nzego babiri inyuma.
Yagize ati: ”Dufite amakuru ko hari bamwe mu bayobozi bakorana n’abahebyi.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugenzuzi muri RMB, Bagirijabo Jean d’Amour avuga ko abafite impushya baramutse bahagaritse ibikorwa byo kugura amabuye y’agaciro y’abacukura batabifitiye ibyangombwa, iki kibazo gishobora kurangira.
Ati: ”Mwibuke ko hari ibihano bikarishye bitegereje abatagaragaza inkomoko y’amabuye bacuruza.”
Mu nteko y’abaturage yabereye mu Murenge wa Kabacuzi ku munsi w’ejo, abaturage babiri babwiye inzego ko hari Kampani zicukura amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe zabangirije imirima.
Umwe muri aba avuga ko hashize imyaka 8 Kampani yemeye kumwishyura miliyoni 5 y’u Rwanda ntiyayahabwa. Undi akavuga ko ayishyuza miliyoni 20 y’u Rwanda.



MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.



Leave a Comment Porisiyurwanda