Jules Sentore yashyize hanze  Album  nshya yise “Umudende”

TUYISHIMIRE RAYMOND
3 Min Read

Umuhanzi umaze kubaka izinamu  njyana Gakondo, Jules Sentore, yashyize hanze Album ye nshya yise “Umudende” ikubiyeho indirimbo 12 zirimo n’izo yakoranye n’abandi bahanzi.

Album nshya ya Jules Sentore yayishyize hanze kuwa 1 Kanama 2025, ubwo Abanyarwanda bizihizaga umuganura, nawe ahitamo kuganuza abakunzi be binyuze mu bihangano bye.

Ni icyemezo yafashe mu gushimangira isano iri hagati y’umuziki gakondo akora n’amateka n’umuco wo hambere ushingiye ku Muganura.

Jules Sentore yavuze ko izina yitiriye album ye “Umudende” yarivomye mu muco gakondo ndetse indirimbo ziyikubiyeho zishimangira uko umuziki gakondo wagiye utera imbere.

Ubusanzwe mu mateka y’u Rwanda, ingabo zitwaraga neza ku rugamba zahabwaga impeta zirimo Umudende, Impotore no Gucana uruti.

Umudende wari ukoze mu cyuma cyambarwaga ku kuboko, wahabwaga umuntu wivuganye ababisha barindwi ku rugamba.

Album “Umudende” iriho indirimbo zirimo “Rutemikirere”, “Ikirenga”, “Urumamo”, “Inka” yakoranye na Rugaba, “Inkuru y’abahungu”, “Juru ry’inyamibwa”, “Umutasi”, “Indamutsa” yahuriyemo na Bakuri, “Karimi”, “Usa n’u Rwanda” yifashishijemo Icyogere Mubahungu, “Minwanziga” na “Nkuyo” yakoranye na Nkuba.

Buri ndirimbo mu ziri kuri album Iganisha k’ubuzima bwa Jules Sentore, urugendo rugana ku butsinzi, imbaraga yakoresheje mu muziki n’umurage yifuza gusiga ku biragano biri inyuma ye.

Jules Sentore ashimangira ko album ye yitondewe ndetse ikorwaho n’abahanga mu gucuranga ibikoresho bya gakondo n’ibya kizungu.

Yagize ati “Umudende ni umuzingo uje mu gihe watekereje ku mpitagihe ndetse unareba mu nzagihe.”

 Album “Umudende” yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Madebeats, uri mu bafite izina rihamye mu muziki w’u Rwanda.

Kuri ubu iri kuboneka ku mbuga zicururizwaho umuziki zirimo Spotify, Apple Music, Audiomack na YouTube.

Ibyo wamenya kuri Jules Sentore

Icyoyitungiye Jules Bonheur akoresha amazina ya Jules Sentore mu muziki gakondo.

Ni umuhanzi ufite izina muri Muzika Nyarwanda, akagira umwihariko mu nganzo ye ushingiye ku ijwi rinyura uryumva ndetse n’umuhate ashyira mu guteza imbere umuziki gakondo.

Izina rye rizwi mu bihangano birimo “Umpe akanya”, “Udatsikira”, “Sine ya mwiza”, “Icyeza”, “Diarabi” …nizindi nyinshi zazamuye igikundiro cye.

Yakoze ibitaramo bigari birimo “Inganzo Yaratabaye” mu 2019 ndetse ari mu bahanzi bahatanye muri Primus Guma Guma Super Star, Salax Awards n’andi marushanwa akomeye mu Rwanda.

Album ye ya mbere ‘Muraho neza’ yayisohoye mu 2013, iya kabiri yise ‘Indashyikirwa’ ayimurika mu 2017.

Mu myaka irenga 10 amaze mu muziki, yaharuriye inzira abakora uwa gakondo, anakundisha benshi kuwutega amatwi kuva mu Rwanda kugera mu mahanga.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *