Ikipe ya Al-Sadd SC yo muri Qatar, yemenyaranyije na Yanga SC yo muri Tanzania kugura umukinnyi, Clement Mzize uri mu beza bakina muri shampiyona ya Tanzania kugeza ubu.
Ubuyobozi bwa Yanga SC, bwamaze kwemera kwishyurwa ibihumbi 900$ [arenga gato miliyari 1.260 Frw] kuri uyu musore ukina hagati mu kibuga asatira.
Amakuru yandikwa n’ibitangazamakuru byo muri Tanzania, avuga ko Al-Sadd yifuza kujya imuhemba ibihumbi 30$ mu gihe Mzize we yifuza kujya ahembwa ibihumbi 50$ nk’umushahara wa buri kwezi.
Kugeza ubu, ibiganiro birakomeje hagati y’umukinnyi, ikipe ye ndetse n’iyifuza kumugura kugira ngo impande zose zemeranye ku mushahara we, cyane ko ibyo agomba gutangwaho byo byamaze kwemeranywaho n’amakipe yombi.
Mzize ubu ari mu ikipe y’Igihugu ya Tanzania iri gukina irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’abakina muri za shampiyona z’iwabo [ CHAN 2024] riri kubera muri Tanzania, Kenya na Uganda.


UMUSEKE.RW


