Mashami Vincent yabonye akazi muri Tanzania

HABIMANA Sadi
1 Min Read

Ikipe ya Dodoma Jiji FC, yahaye akazi Mashami Vincent wahoze muri Police FC mu myaka itatu ishize.

Si kenshi abatoza b’Abanyarwanda basohoka bakajya gukotrera akazi hanze y’Igihugu, ariko ibi bisobanura ko badafite ubushobozi bwo kujya kuhakorera. Uhaheruka mu minsi ya vuba, ni Mutarambirwa Djabil wari wungirije Étienne Ndayiragije muri Police FC yegukanye igikombe cya shampiyona muri Kenya.

Undi ugiye kwerekeza hanze y’u Rwanda kuhakorera akazi, ni Mashami Vincent wamaze kumvikana na Dodoma Jiji FC ikina shampiyona yo muri Tanzania. Biteganyijwe ko uyu mutoza agomba gutangazwa mu minsi ya vuba nyuma y’uko impande zombi zamaze kumvikana buri kimwe.

Mu myaka itatu Mashami yatoje Police FC, yayisigiye ibikombe bibiri birimo icy’Amahoro n’icya Super Coupe. Dodoma Jiji FC agiye kujya gutoza, yasoje ku mwanya wa 12 mu mwaka ushize w’imikino 2024/2025.

Uyu mutoza yamaze kugera muri Tanzania aho yagiye gusoza buri kimwe agahita ashyira umukono ku masezerano y’iyi kipe. Ni umwe mu batoza b’Abanyarwanda bafite ubunararibonye, cyane ko yatoje ikipe y’Igihugu, Amavubi nk’umutoza mukuru, Bugesera FC, APR FC na Isonga FC.

Mashami Vincent ategerejwe kwerekanwa nk’umutoza mukuru wa Dodoma Jiji FC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *