Mu gihe bitegura gucakirana n’abangavu ba Nigeria bari munsi y’imyaka 20, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abangavu y’umupira w’amaguru, yatangiye umwiherero wa mbere muri itatu izakora.
Mu minsi itatu ishize, ni bwo umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru [She-Amavubi], Casa Mbungo André, yahamagaye abangavu 25 bagomba gutangira kwitegura Nigeria mu guhatanira kujya mu Gikombe cy’Isi 2026.
Mu rwego rwo kwitegura neza Nigeria nk’imwe mu zikomeye ku Mugabane wa Afurika, Casa Mbungo yatangije umwiherero wa mbere muri itatu izakorwa n’abangavu b’u Rwanda bari munsi y’imyaka 20.
Ni umwiherero watangiye ku Cyumweru tariki ya 3 Kanama 2025. Abawitabiriye, ni abakinnyi 25 baherutse guhamagarwa bavuye mu makipe atandukanye yiganjemo akina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere y’abagore.
Biteganyije ko uyu mwiherero wa mbere uzarangira ku wa 9 Kanama, undi ukazaba hagati mu kwezi mu gihe undi biteganyijwe ko uzaba muri Nzeri mu matariki ya 10 ubwo aba bangavu b’u Rwanda bazaba bari hafi kujya gukina umukino ubanza.
U Rwanda rwageze muri iki cyiciro cya Kabiri cy’ijonjora, nyuma yo gusezerera Zimbabwe mu gihe Nigeria yo itigeze ikina ijonjora rya mbere ry’ibanze.




UMUSEKE.RW


