Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, n’uwa Afurika y’Amajyepfo, SADC, bahuriye mu nama y’abahuza bashyizweho mu gushaka igisubizo kirambye ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Ku wa Gatanu, tariki ya 1 Kanama 2025, i Nairobi William Ruto, Perezida wa Kenya unayobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba na mugenzi we wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa uyoboye SADC ni bo bayoboye iriya nama.
Iyi nama yibanze ku kureba intambwe imaze guterwa n’inzira ikwiye mu gushaka amahoro arambye muri DRC.
Yitabiriwe kandi n’abayobozi bakuru batandukanye barimo Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mahmoud Ali Youssouf.
Abahuza mu kibazo cya Congo barimo abahoze ari abakuru b’ibihugu barimo: Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, Catherine Samba-Panza wayoboboye Central African Republic (Cantarafrica), Sahle-Work Zewde wayoboye Ethiopia, Mokgweetsi Eric Kabetswe Masisi wayoboye Botswana, na Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, we wayitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ku ruhande rw’u Rwanda, iyi nama yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, washimye uruhare rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC n’uwa Afurika y’Amajyepfo, SADC mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Yashimangiye ko ubuhuza bwagenwe ku rwego rwa Afurika ari ingenzi mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na DRC, yashyiriweho umukono i Washington.
Ni inama yabaye hashize iminsi hasinywe amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo yasinyiwe i Washington muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ku wa 27 Kamena 2025, yitezweho kuzana ituze mu karere.
Tariki ya 19 Nyakanga 2025, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) n’Ihuriro AFC/M23 bashyize umukono ku nyandiko y’amahame ngenderwaho (Declaration of Principles) ikubiyemo ibyo impande zombi zifuza kuganiraho mu gushaka igisubizo cy’amahoro arambye.

MUGIRANEZA Thierry/ UMUSEKE.RW


