Bisi zikoreshwa n’amashanyarazi zigiye gutwara abagenzi mu Ntara zose

Ange Eric Hatangimana
3 Min Read

Ikigo kimenyerewe mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange hifashishijwe bisi zikoresha amashanyarazi, BasiGo, cyashyikirije sosiyete 5 zitwara abagenzi mu ntara Bisi zikoresha amashanyarazi 100% zigenda ibirometero 350 zisharijwe rimwe zigasigarana 20%, zikagira imyanya 42.

Izi modoka zamuritswe kuri uyu wa 31 Nyakanga 2025 mu karere ka Rubavu zikaba zitezweho impinduka mu gutwara abantu mu ntara.

Izi bisi zahawe ama sosiyete akorera mu ntara z’Iburengerazuba, Amajyaruguru, Amajyepfo n’Iburasirazuba.

Doreen Orichaba, Umuyobozi wa BasiGo mu Rwanda, agaragaza impinduka izi modoka zizanye yemeza ko ubu amasosiyete 5 agiye gutangira ingendo mu ntara zose.

Ati: ’’Intebe ni nziza ni nko mu ndege, nta rusaku kuko ntizivuga, zifite aho gushyira imizigo ikindi zirimo internet n’aho gucomeka telefone wongera umuriro, harimo izigiye kujya i Nyagatare, i Karongi zijya Kigali hari n’izigiye kujya zikora i Huye mu majyepfo, ndetse hari n’izizajya zijya i Rusizi.’’

Yakomeje avuga ko baje i Rubavu kuko bavuga ko ari kure mu rwego rwo kwerekana ubushobozi bwazo, yizeza abazikoresha ko bagiye gushyirirwaho sitasiyo zitandukanye zizajya zibafasha gushyiramo umuriro.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yavuze ko izi modoka zigiye gufasha akarere mu bukerarugendo, no kongera imirimo ikoresha amashanyarazi.

Ati: ’’Akarere ka Rubavu nk’akarere k’ubukerarugendo izi modoka zije kongera ingendo z’abaza gusura ibyiza dufite, ariko by’umwihariko no kongera akazi ku rubyiruko n’abakiriya baziyongera, n’amashanyarazi yacu agiye kubona akazi bive mu gucana amatara gusa, murabizi ko ubu na gaze methane yatangiye gutanga umuriro.”

Mu mezi ari imbere BasiGo izaba yazanye izindi modoka zigera mu ijana, ndetse nyuma yazo hazahita haza izindi 200 kugeza ubwo bazagera ku modoka 1000 biyemeje.

Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, cyane cyane ituruka mu binyabiziga, mu rwego rwo kurinda ibidukikije no guteza imbere iterambere rirambye.

Ibi bikorwa hagamijwe kugera ku ntego yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere kuri 38% bitarenze 2030.

U Rwanda ni igihugu cya kabiri BasiGo yagejejemo serivisi yo gutwara abantu hakoreshejwe imodoka zikoreshwa amashanyarazi nyuma ya Kenya.

Hatanzwe n’ibihembo ku bafatanyabikorwa
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper

MUKWAYA Olivier / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *