Abakorera mu nzu yari yafunzwe “kubera umwanda ukabije” bongeye guseka

Elisée MUHIZI
2 Min Read

Muhanga: Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bafunguye inyubako y’Ubucuruzi yari imaze icyumweru idakora, abahakorera bavuga ko babonye Umuganura.

Hashize icyumweru Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bufashe icyemezo cyo gufunga inyubako y’ubucuruzi y’uwitwa Twahirwa Jacques.

Mu byo Akarere kashingiyiho  gafata  uyu mwanzuro ngo n’ikibazo cy’umwanda wari muri iyi nyubako.

Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko itsinda ry’Akarere ryakoze ubundi bugenzuzi ritanga amanota 92,7% mu bimaze gukosorwa rihita rifungura iyo nzu y’ubucuruzi.

Bikorimana Germain umwe mu bacururiza kwa Twahirwa avuga ko ashimira Ubuyobozi bw’Akarere bwongeye kudoherera abacuruzi bamaze icyumweru bafungiwe ibikorwa by’ubucuruzi.

Ati: ”Uyu ni Umuganura Akarere kaduhaye biradushimishije cyane.”

Bikorimana avuga ko bakimara gufatirwa iki cyemezo byabanje kubagora kubyakira kubera ko Akarere katigeze kabaha integuza, gusa akavuga ko basanze Akarere karabikoze ku neza y’abahacururiza.

Twahirwa Jacques avuga ko mbere hakorwa ubugenzuzi ababukoze bahise bamuha amanota 40%, amanota ajyanye n’isuku babonye.

Ati: ”Uyu munsi baje gufungura bambwira ko ibyo maze gukosora bihwanye n’amanota 92,7%, ibisigaye nibyo bikeya ndabikosora vuba.”

Twahirwa avuga ko  hari ingamba yashyizeho zigamije gukumira umwanda wahabonekaga, ndetse no  gushyiraho amatara amurikira inyubako kugira ngo abahacururiza n’abagenda babone umutekano uhamye, kuko hari abahibirwaga ibikoresho byabo kubera hari ikizima.

Twahirwa avuga ko yasize inzu yose irangi ashyiramo n’ubwiherero butakoraga. UMUSEKE wamenye amakuru ko mu gice cy’amacumbi hagifunze kubera ko nta bwiherero burimo.

Amakuru avuga kandi ko Akarere kahaye Twahirwa Jacques amezi atatu ngo abe yabonye ikigaragaza ubuziranenge (Permis d’occupation) bw’iyi nyubako, abazi ayo makuru bakavuga ko yubatswe nta Engenieur uhari.

Inyubako ya Twahirwa Jacques yari imaze icyumweru ifunze
Twahirwa Jacques avuga ko avuga ko amezi 3 yahawe azamufasha gukosora ibisigaye

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *