Umushoramari arashinja Akarere kumuteza igihombo

Elisée MUHIZI
3 Min Read

Kamonyi: Mutuyimana François wubatse ikigo cy’ishuri mu Karere ka Kamonyi, ashinja ubuyobozi bw’Akarere kumuteza igihombo kuko bwahagaritse imirimo ye butamubwiye impamvu.

Mutuyimana François atuye mu Murenge wa Muhima mu Mujyi wa Kigali, akavuga ko yifuje gushora imari mu burezi bw’aho akomoka.

Uyu mugabo w’imyaka 31 y’amavuko avuga ko yarambagije ubutaka bw’aho azubaka ikigo cy’ishuri abusanga mu Murenge wa Gacurabwenge.

Mutuyimana yabwiye UMUSEKE ko nyuma yo kubona ubutaka yakurikijeho guha ingurane abari babutuyeho atangira kubaka, ndetse yabiherewe ibyangombwa n’Akarere ka Kamonyi.

Ati ”Nyuma yo kuzamura inyubako natunguwe no kumva inshuti yanjye ihafite ibikorwa ambwira ko Akarere gashobora guhagarika imirimo yo kubaka.”

Mutuyimana avuga ko iyo nshuti ye yamuhuje na Meya w’Akarere, umuyobozi amubwira ko yashakishije umushoramari ku Kamonyi, Muhanga na Ruhango washoye imari aha aramubura maze amubaza uwo ari we.

Yongeyeho ati ”Nabwiye Meya ko ndi Umunyarwanda waturutse i Kigali.”

Avuga ko yatunguwe no kubona itsinda riyobowe na Meya rimusaba guhagarika imirimo yo kubaka Ishuri mu magambo nta nyandiko.

Nyuma yo kubwirwa ayo magambo, Meya yamusabye kuza kumureba amutegereza umunsi wose ntiyamubona.

Ubu Mutuyimana avuga ko amafaranga yashoye muri ibyo bikorwa ari inguzanyo yatse Banki, kandi ibyangombwa byose yabihawe n’Akarere, ndetse n’ibyemezo yahawe n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’imihanda n’ubwikorezi (RTDA) n, Urwego rw’Iterambere (RDB) igihe basuraga izo nyubako bakamubwira ko nta kibazo ziteje.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Meya w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère avuga ko hari amasezerano uyu mufatanyabikorwa atubahirije arimo gusaba Akarere ko kamusura igihe imirimo yo kubaka umusingi (Fondation) yatangiraga.

Ati ”Hari abakwirakwiza ibihuha ko twahagaritse imirimo ye kubera ko aho inyubako ziri ari mu ikorosi ibyo nta shingiro bifite.”

Meya Nahayo avuga ko mbere y’uko imirimo ikomeza hari ibyiciro umufatanyabikorwa agomba kubanza kubahiriza yabyemererwa akabona gukomeza ku kindi cyiciro gikurikira.

Mu nyandiko Mutuyimana afite harimo icyangombwa yahawe n’Akarere, ibyemezo bya RTDA na RDB hakabamo n’inyandiko ebyiri we n’Umunyamategeko we bandikiye ubuyobozi bw’Akarere ntibahabwa igisubizo.

Hatagize igikorwa uyu mugabo mgo yerekwe ibyo atubahirije nk’uko ubuyobozi bw’Akarere bubivuga, avuga ko imitungo ye ishobora guterezwa icyamunara na Banki yafashemo inguzanyo ya Miliyoni 200Frw arenga nk’uko abivuga.

Mutuyimana François avuga ko iki kibazo kidakemuwe n’Akarere cyamuganisha mu gihombo gikomeye
Inyubako z’Amashuri Umufatanyabikorwa ashinja Ubuyobozi bw’Akarere guhagarika
Igishushanyo cy’Inyubako z’Amashuri Umufatanyabikorwa ashinja Ubuyobozi bw’Akarere guhagarika

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi

Share This Article
Leave a Comment
  • UWOSE ARI KWIDUMBUKIZA MU MAYANGAZAMAKURU MUBIKI CG NGO BIGENDE GUTE YAKUBWIRIJE AGAKOFA MUKOFI NUWAHE UTAZUKO SISITEME YA FPR ITEYE NUKO YUBATSE!!! ARASHORA IKARI SE NTACYO ATANZE YITWAJE IKI HARUBWO UWO MWANA YATURUTSE AHO ABAGIFASHE BATURUTSE!! NAKONEZA NI KWIZIGIZA URETSE NO KUMUTEREZA ARANAZIRIKWA AHUBWO

  • Imitangire y’ibyangombwa niyo iteye ikibazo. Nigute umwana aziga areba mumuhanda, urusaku rw’amakamyo n’izindi modoka; noneho ababyeyi tukamubaza amanota . Njye narahanyuze ngirango ni amazu y’ubucuruzi.

    • Ariko ibusanzwe,ibikorwa remezo bishyirwa aho ikinyabiziga cyose kibasha kugera! hatari umuganda ese Kandi niho haba heza!? abantu namwe murakabya kbs!!!

    • 1. Ishuri rigomba kubakwa ahantu nyabahendwa ahubwo hagashyirwaho ingamba zitemerera abanyeshuri kurangara(ndasubiza uwavuzeko ishuri riri ku muhanda)
      2. Ndanenga uwabihuje na FPR😏 inzego nizibyinjiremo aho bazasanga akarengane hazabe uburyozwacyaha

    • Ejo biriwe bavuga ko ibyumba by’amashuri byabaye bike, none abagerageje kubyubaka barahagarikwa? Hashobora kuba harabaye uburangare kumpande zombi, kuruhande rw’akarere cg umushoramari, gusa bigaragaza isura mbi hariya biri, kuko ni mu maso yabahisi n’abagenzi. Amaherezo azaba ayahe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *