Urugereko Rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza mu ntara y’Amajyepfo rwemeje ko mu rubanza rwa Béatrice Munyenyezi hazumvwa abatangabuhamya 35.
Munyenyezi ari kuburana ubujurire ku gihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Huye.
Abo batangabuhamya 35 , 22 muri bo ni ab’ubushinjacyaha aho 16 muri bo bazatanga ubuhamya barindiwe umutekano.
Hazaba humvikana amajwi yabo yahinduwe ndetse amasura yabo atagaragara mu rukiko.
Uruhande rwa Béatrice Munyenyezi rwo rufite abatangabuhamya 11 barimo 8 bazatanga ubuhamya barindiwe umutekano, hakaba abandi 2 urukiko rwifuje kubagarura kubibariza kuko bari baratanze ubuhamya no mu rubanza rwa mbere.
Niba nta gihindutse uko urubanza rubaye ku rwego rw’ubujurire ku munsi hazajya humvwa abatangabuhamya bane kugira ngo urubanza rwihute.
Muri aba batangabuhamya bateganyijwe bamwe muri bo batanze ubuhamya ku rwego rwa mbere mu rukiko rwisumbuye rwa Huye hakaba n’abandi bashya bongewemo.
Abatangabuhamya babiri bo ku ruhande rw’ubushinjacyaha babiri nibo bamaze kumvwa.
Uko batanze ubuhamya
Mu rukiko bavuze ko Béatrice Munyenyezi yagize uruhare mu kwica umubikira batavuga izina aho uyu mubikira bavuga ko yafatiwe ku Mukoni umwe akavuga ko nta mbunda yabonanye Munyenyezi Béatrice undi nawe akavuga ko imbunda Munyenyezi yari afite ari yo yicishije umubikira amaze gusambanwa n’interahamwe ku gahato.
Béatrice aherutse gukatirwa igihano cy’igifungo cya burundu n’urukiko rwisumbuye rwa Huye akaba ari kuburana ubujurire.
Byari biteganyijwe ko urubanza rukomeza kuva tariki ya 29 Nyakanga 2025 kugeza taliki ya 31 Nyakanga 2025 ariko urubanza ntirwabaye kuko bamwe mu bacamanza baburanisha uru rubanza bari mu mahugurwa.
Béatrice Munyenyezi woherejwe mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’umuryango kuri leta y’abatabazi akaba umugore wa Arsene Shalom Ntahobari.
Ari Nyirabukwe ndetse n’umugabo we bombi bahamijwe ibyaha bya jenoside bakatirwa n’urukiko mpanabyaha rw’Arusha rufite icyicaro mu gihugu cya Tanzania, bombi bakaba bafungiye i Dakar mu gihugu cya Senegal.
Béatrice Munyenyezi uregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside aburana abihakana avuga ko azira umuryango yashatsemo.
Ni mu gihe ubushinjacyaha bumurega bwo buvuga ko atari byo kuko sebukwe wa Béatrice Munyenyezi we ntawumutega.
Ntiharamenyekana igihe uru rubanza ruzakomereza.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW


