Leta y’u Bushinwa irateganya ko buri mubyeyi uzajya ubyara umwana azajya ahabwa amafaranga ashobora kugera kuri miliyoni 2.1 mu rwego rwo gushishikariza ababyeyi kubyara nyuma y’uko abavuka bakomeje kuba bake.
Ni nyuma y’uko u Bushinwa bwari bwarashyizeho gahunda y’umwana umwe kuri buri muryango, mu myaka mirongo ine ishize ibyatumye iki gihugu, abaturage badakomeza kwiyongera ngo abato babe benshi, ahubwo umubare munini muri miliyari imwe na miliyoni 400 z’abatuye icyo gihugu bagakomeza kuba abakuze.
Nyuma itegeko ryo kubyara umwana umwe ryakuweho, ubu imbaraga zishyirwa mu gukangurira imiryango kubyara.
Ikinyamakuru CCTV cyo mu Bushinwa cyatangaje ko ababyeyi mu Bushinwa bagiye kujya bahabwa amafaranga akoreshwa mu Bushinwa Yuan 3600, (arenga Frw 700, 000) kuri buri mwana uri munsi y’imyaka itatu akazajya atangwa ku mwaka.
Ayo mafaranga azafasha imiryango igera kuri miliyoni 20 mu kurera abana.
Intara nyinshi mu Bushinwa zatangiye gutanga ayo mafaranga mu gushishikariza abantu kubyara, amafaranga ashobora kugera kuri miliyoni 2,1 Frw ku mwana, bitewe n’akarere.
Imiryango ifite abana bavutse hagati ya 2022 na 2024 na yo ishobora gusaba guhabwa igice kuri ayo mafaranga.
Muri Werurwe, Umujyi wa Hohhot uri mu majyaruguru y’u Bushinwa watangiye guha abawutuye bafite nibura abana batatu agera kuri miliyoni 20Frw ku mwana umwe.
Ibinyamakuru by’imbere mu Bushinwa bivuga ko igiciro cyo kurera umwana cyazamutse muri icyo Gihugu, aho nko kurera umwana kugeza agize imyaka 17, bishobora gutwara asaga miliyoni 110Frw.
MUGIRANEZA Thierry/ UMUSEKE.RW


