Habonetse igisubizo cyihuse ku kiraro cyangijwe n’imodoka

Elisée MUHIZI
1 Min Read

Ruhango: Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bweramana buvuga ko bugiye gusana ikiraro imodoka yangije kugira ngo aberekeza mu Murenge wa Kabagari badahagarika ingendo.

Gitifu w’Agateganyo w’Umurenge wa Bweramana Manzi Eric yabwiye UMUSEKE ko iki kiraro cyangijwe n’imodoka yo mu bwoko bwa HOWO gihuza Akagari ka Gitisi n’aka Rwinyana werekeza ku Buhanda i Gitwe ho mu Murenge wa Kabagari.

Ati: ”Nibyo imodoka yangije iki kiraro, gusa tugiye kwiyambaza abafatanyabikorwa bagisane maze cyongere kuba nyabagendwa.”

Manzi avuga ko hari undi muhanda abagenzi barimo gukoresha kugira ngo bidahagarika ubuhahirane bw’abaturage.

Gitifu Manzi avuga ko batangiye kuvugana na bamwe mu bafatanyabikorwa bakaba bemeye ko bazatangira gusana iki kiraro.

Ugenzebuhoro Mussa umuturage wo ku Buhanda avuga ko imodoka nyinshi zirimo gukoresha umuhanda wo mu Ngendombi uhinguka mu Murenge wa Byimana  akavuga ko bihangayikishije abashaka kujya mu Mujyi wa Ruhango kuko bibasaba kuzenguruka.

Ati: ”Badufashe kugisana kuko bitubangamiye, kandi uyu muhanda ni wo dusanzwe dukoresha.”

Bamwe muri aba baturage bakifuza ko iki kiraro cyasanwa mu buryo burambye hadakoreshejwe imbaho z’ibiti.

Mu minsi ishize Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwakoresheje miliyoni 600 busana Ikiraro gihuza Umurenge wa Kinazi n’uwa Mbuye.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *