Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda [Ferwafa], ryatangaje ko Shema Ngoga Fabrice n’itsinda bafatanyije kwiyamamariza kuzariyobora, ari we mukandida rukumbi w’agateganyo wujuje ibisabwa.
Mu gihe habura ukwezi kurengaho iminsi mike ngo amatora y’uzayobora Ferwafa, ibikorwa byo gushyira ku murongo ibisabwa byose ku bakandida biyamamariza kuyobora iri shyirahamwe.
Nyuma y’uko umukandida umwe, Hunde Walter akuriyemo kandidatire ye nk’uwifuzaga kuzayobora iri shyirahamwe ndetse akavuga ko hari imbogamizi we na begenzi be bagize, Ferwafa ireberera ruhago y’u Rwanda, yamaze gutangaza by’agateganyo umukandida umwe rukumbi wemerewe kwiyamamariza kuzayiyobora.
Komisiyo y’amatora muri Ferwafa, yemeje ko itsinda riyobowe na Shema Ngoga Fabrice, ryose ryujuje ibisabwa byo kwiyamamariza kuzicara ku ntebe yo kuyobora umupira mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.
Nk’uko amabwiriza agenga amatora abivuga, none ku wa 28 Nyakanga 2025, ni bwo hagombaga gutangazwa urutonde rw’agateanyo rw’abakandida. Urwatanzwe ruriho abandi bazakorana na Shema mu gihe azaba agiriwe icyizere n’abanyamuryango b’iri shyirahamwe.
Aba barimo Me. Gasarabwe Claudine nka Visi Perezida wa mbere ushizwe Imari, Mugisha Richard nka Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe Tekinike, Nshuti Thierry nka Komiseri Ushinzwe Imari, Nikita Gicanda Vervelde nka Komiseri Ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore.
Abandi barimo Niyitanga Désire nka Komiseri uzaba ashinzwe gutegura amarushanwa, Kanamugire Fidèle nka komiseri uzaba ashinzwe Tekikine n’Iterambere ry’Umupira w’amaguru, Me. Ndengeyingoma Louise nka komiseri uzaba ashinzwe amategeko n’imiyoborere na Dr. Gatsinzi Herbert uzaba ari komiseri ushinzwe ubuvuzi bwa Siporo.
Biteganyijwe ko urutonde ndakuka rwa nyuma, ruzatangazwa ku wa 12 Kanama mu gihe amatora yo ateganyijwe ku wa 30 ukwezi gutaha. Iyi komite nyobozi mu gihe izaba itowe, izaba isimbuye iya Munyantwari Alphonse yari imaze imyaka ibiri kuri iyo ntebe nyuma yo kuza baje gusoza iya Nizeyimana Olivier yari yeguye hasigaye imyaka ibiri ngo irangire.



UMUSEKE.RW


