Mu gihe urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza rutasomeye mu ruhame ibyo rwashingiyeho rugira abere, Muhizi Anathole wamenyekanye arega BNR kuri Perezida Paul Kagame, na Me Katisiga Rusobanuka Emile, UMUSEKE wamenye bimwe muri byo.
Urukiko rwashingiye ku cyemezo cyagaragazaga ko Alphonsine wagurishije inzu Muhizi ari ingaragu, uko cyatanzwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe irangamuntu (NIDA).
Muhizi Anathole na Me Katisiga Rusobanuka Emile baburanaga mu Rukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza ubujurire bw’igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu bari barakatiwe.
Muhizi Anathole yari akurikinweho icyaha cyo kwihesha ku bw’uburiganya no gukoresha atabikwiriye inyandiko zitangwa n’inzego zabigenewe, bishingiye ko yakekwagaho kwaka icyangombwa cy’uwitwa Nibigira Alphonsine (wagurishije inzu Muhizi), ko uriya mugore ari ingaragu kandi nyamara yari yarashyingiwe mu mategeko, icyo cyangombwa kigasohoka hifashishijwe nomero ibaruyeho Anathole Muhizi.
Naho Me Katisiga Rusobanuka Emile we yaregwaga icyaha cyo gukoresha atabikwiriye ku bw’uburiganya inyandiko n’impapuro bitangwa n’inzego zabigenewe ndetse n’icyaha cyo guhimba no gukoresha ku bw’uburiganya inyandiko n’impapuro bitangwa n’inzego zabigenewe.
Ibyaha yari akurikinweho bishingiye ku cyangombwa cyerekana ko Nibigira Alphonsine (wagurishije inzu Muhizi) bikekwa ko cyatse hifashijwe nimero ibaruye kuri Muhizi Anathole maze Me Katisiga Rusobanuka Emile agatanga ikirego nk’intumwa ya Nibigira Alphonsine arega BNR ko hateshwa agaciro cyamunara yari igiye gutezwa inzu Anathole Muhizi yaguze.
Ikindi kandi muri uru rubanza izina Nibigira Alphonsine ryagarutsweho cyane kuko icyangombwa cyatswe cyari mu mazina ye.
Uko urukiko rubibona
Urukiko rusanga kuba kiriya cyemezo cyaratanzwe n’urwego rubifitiye ububasha (NIDA) nta buriganya bwabayeho kubera ko cyatanzwe hashingiwe ku makuru yari muri system ya NIDA icyo gihe, ariyo mpamvu urukiko rusanga nta buriganya bwabayeho cyane cyane ko nta n’ikimenyetso cyagaragajwe cyerekana ko Muhizi yari afite inyungu ishingiye kuri icyo cyemezo, ari na yo mpamvu urukiko rusanga nta mugambi w’uburiganya (Intention frauduleuse) wabayeho.
Urukiko kandi rurasanga nta mugambi w’uburiganya wabaho mu gihe hatagaragara icyo ubwo buriganya bwamarira ubukora, urukiko rukavuga ko ari ngombwa ko mu gukora inyandiko itavugisha ukuri, uburiganya bugomba kuba bugamije inyungu runaka bityo abaregwa ntibahamwa n’icyo cyaha.
Urukiko kandi rusanga inyandiko ivugwa ko ari iya NIBIGIRA Alphonsine yatanzwe n’urwego rubifitiye ububasha (NIDA), itangwa hashingiwe ku makuru yari muri system ya NIDA icyo gihe nk’uko byemejwe n’umukozi wa wa NIDA mu nyandiko yo ku wa 29/12/2022.
Iyo nyandiko kandi yakoreshejwe mu nyungu za Alphonsine kuko urubanza rwaciwe n’urukiko rw’ibanze rwa Gacurabwenge ari urwe akaba atarigeze yigarika intumwa (Me Katisiga wamwunganiraga mu rukiko rw’ibanze rwa Gacurabwenge), Me Katisiga yaburanye ruriya rubanza ku bw’ibyo urukiko rukaba rusanga ntaho rwahera ruhamya Muhizi Anathole iki cyaha kuko nta kimenyetso kidashidikanywaho kigaragaza nta shiti ko ubwo buriganya bwabayeho.
Urukiko rusanga kandi kuba icyemezo cy’uko Alphonsine ari ingaragu cyarasabwe hakoreshejwe nimero ya telefone ya Muhizi Anathole no kuba umunsi cyatanzwe Muhizi yaravuganye na Katisiga hakoreshejwe nimero zabo, urukiko rusanga ubwabyo bidashobora gutuma Muhizi ahamwa n’icyaha cyo kwihesha ku bw’uburiganya no gukoresha atabikwiriye inyandiko zitangwa n’inzego zabigenewe, mu gihe iyo nyandiko yatanzwe n’urwego rubifitiye ububasha (NIDA) kandi hashingiwe ku makuru yari muri system ya NIDA igihe icyo cyemezo cyatangwaga.
Urukiko rurasanga kandi ibivugwa n’ubushinjacyaha ko Muhizi yakoze icyaha cyo kwihesha no gukoresha ku bw’uburiganya atabikwiriye impapuro zitangwa n’inzego zabigenewe kuko icyemezo cy’uko Alphonsine ari ingaragu cyasabwe hifashijwe nimero za telefone ya Muhizi amaze kugihabwa agishyikiriza Me Katisiga, ibi biteshwa ireme ku buryo bugaragara ko kuba Me Katisiga akimara kumenya ko hari icyangombwa cyerekana ko umukiriya we Nibigira Alphonsine yashyingiwe yasabye urukiko rw’ibanze rwa Gacurabwenge ko umukiriya we Alphonsine atumizwa kugira ngo asobanuririre urukiko ukuri kw’izo nyandiko zombi zamuvugwagaho ariko urukiko rwanga icyo kifuzo nk’uko bigaragara mu rubanza rwaciwe n’urukiko rw’ibanze rwa Gacurabwenge taliki ya 22/08/2022.
Ibi bikaba binatuma uru rukiko rusanga ibimenyetso byashingiweho mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga bidakuraho ugushidikanya kose, kubera ko Me Katisiga na MUHIZI iyo bari kuba bakoresheje ibyemezo bya Alphonsine ku bw’uburiganya babiziranyeho noneho ngo nyuma Me Katisiga atinyuke gusaba ko Alphonsine atumizwa muri urwo rubanza azi neza ko Alphonsine aramutse ataruzi byatuma ibyo barimo bimenyekana, bigaragaza ko ubwo Me Katisiga yasabaga ko Alphonsine aza muri urwo rubanza ari uko nta kibazo cyari gihari kandi we ntacyo yishinjaga (Me Katisiga).
Kubirebana no kumenya niba kuba Me Katisiga nk’umwavoka yarakoresheje icyemezo cy’uko Alphonsine ari ingaragu bigize icyaha cyo gukoresha atabikwiriye ku bw’uburiganya impapuro zitangwa n’inzego zabigenewe, urukiko rurasanga nanone kuba yakoresheje icyemezo cy’uko Alphonsine ari ingaragu mu rubanza yaburanagamo nk’umwavoka mu izina rya Alphonsine bitagize icyaha kuko ntaho urukiko rushobora guhera rwemeza ko yagikoresheje mu buryo budakwiye, kandi yaragikoresheje nk’umwavoka nta naho rushobora guhera rwemeza ko yakoresheje uburiganya kuko uburyo icyo cyemezo cyatanzwe n’urwego rwagitanze n’amakuru yari muri system ya NIDA byagaragaye ko nta buriganya bwabayeho kuri Muhizi Anathole uregwa kwihesha icyemezo cya Alphonsine ko yari ingaragu.
Kuba Kandi ubushinjacyaha buvuga ko nta rubanza Alphonsine yahaye Me Katisiga ngo amuburanire nk’umwavoka urukiko rurasanga nabyo nta shingiro bifite, kuko mu gihe Katisiga ari umwavoka akaba yaraburanye urwo rubanza Alphonsine akaba ataramwigaritse ubwo bivuze ko afite ububasha bwo kuburana imbere y’inkiko atagombye kwerekana ko hari uwamutumye (procuration).
Hisunzwe ingingo z’amategeko kandi ashyiraho urugaga rw’abavoka, Umwavoka (umwunganizi mu mategeko) kandi afite ububasha bwo kuburana imbere y’inkiko atagombye kwerekana ko hari uwamutumye.
Muhizi Anathole wamenyekanye arega Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) kuri Perezida Paul Kagame, amaze imyaka itatu aburana, yari yarakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga igifungo cy’imyaka itanu, Urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza rwategetse ko ahita afungurwa, ndetse yahise afungurwa.
Me Katisiga Rusobanuka Emile we n’ubundi yaburanaga ari hanze.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW


