Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwahamagariye abashoramari batandukanye ko hari amahirwe menshi babyaza umusaruro bagashora imari yabo bakunguka, haba mu bwubatsi no mu buhinzi n’inganda. Umushoramari Munyakazi Sadate uri mu bavuka mu Ruhango, yemeza ko yatangiye kuhashora imari kandi azunguka.
Iki gikorwa cyo gushishikariza abakomoka mu Karere ka Ruhango gushora imari mu bikorwa bitandukanye bizamura ubukungu, ndetse n’ibishingiye ku muco nyarwanda, cyabereye mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yabwiye abakora ubushabitsi butandukanye batuye mu Mujyi wa Kigali ko mu Ruhango hari ubutaka burimo amabuye y’agaciro atandukanye, imicanga myiza, ibumba ndetse n’amabuye asanzwe bubakisha.
Meya Habarurema avuga kandi ko usibye amabuye y’agaciro, na kariyeri bihaboneka, hari ubutaka bweraho imyumbati, ikawa n’ibindi bihingwa bitandukanye hakiyongeraho n’ibikorwa by’ubworozi.
Ati: ”Abantu bavuka muri aka Karere bashobora kubyaza ubu butaka bwiza umusaruro ushimishije.”
Habarurema avuga ko Akarere ka Ruhango gahagaze neza mu mihigo, no mu zindi gahunda ziteza imbere abaturage.
Yongeyeho ati: ”Muri raporo zitandukanye z’Ubushinjacyaha n’Ubugenzacyaha zigaragaza ko turi mu Turere dufite umutekano w’abantu n’ibintu.”
Munyakazi Sadate umwe mu bavuka mu Karere ka Ruhango, avuga ko yatangiye gushora imari mu nyubako ya Gari kuri ubu iri hafi kuzura.
Ati: ”Twatekereje kandi gushyiraho isoko ry’ibikoresho by’ubwubatsi tukorohereza abatuye mu Majyepfo n’Iburengerazuba kubihahira hafi batiriwe bajya kubishakira i Kigali.”
Munyakazi avuga ko Akarere ka Ruhango gakikijwe n’Uturere 6 ku buryo abashora amafaranga yabo muri ubwo bucuruzi batahomba.
Ubuyobozi buteganya gutangiza igitaramo ngarukamwaka bise “TURI MU RUHANGO”. Imvugo bakuye mu gihangano cya Musemakweli mu ndirimbo ye Benimana igaruka cyane kuri iyo mvugo Turi mu Ruhango.
Hari kandi Urutare rwa Kamageri, Ubukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana, kwa Mirenge ku Ntenyo, Umwari wa Musamo hakaba kandi n’ibindi bihangano bigaruka ku duce dutandukanye twa Ruhango nka Nyamagana na Gitisi.
Meya ati: ”Dufite ahantu Umwami yicaraga agatega amatwi abaturage akabaha ibisubizo.”
Habarurema avuga ko ibi byiza ndangamuco aribyo bifuza ko abahatuye n’abahakomoka bashoramo amafaranga, akavuga ko muri iki gitaramo kizamara iminsi 2 abazacyitabira bazasangira amata, amarwa, n’ubugari bwo mu Ruhango.
Mu bindi Ubuyobozi bwashishikarije abashoramari, ni ibikorwa byo kubaka amahoteli kuko kugeza ubu Hoteli imwe ariyo ihari, cyakora Ubuyobozi bukavuga ko hari Hoteli eshatu zigiye kuhubakwa. Imwe muri izo 3 izubakwa n’Abihayimana izindi ebyeri zizubakwa n’abantu ku giti cyabo.


MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW


