AFC/M23 yikomye radio Okapi

Ange Eric Hatangimana
2 Min Read

Umuvugizi w’Ihuriro, Alliance Fleuve Congo, Laurence Kanyuka yavuze ko Radio Okapi itabaha umwanya ngo bavuge ku makuru itangaza, iyi radio ivuga ko mu bice bigenzurwa na M23 hakomeje kubera ubwicanyi.

Kuri X yahoze ari Twitter, Kanyuka yavuze ko Radio Okapi yica uburenganzira bwo gusubiza.

Ati “Turagaragaza akababaro kacu kubera uburyo Radio Okapi itangazamo amakuru areba Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) mu kwica amahame yo kutabogama, ubunyamwuga bw’abanyamakuru, n’uburenganzira rusange.”

Inkuru Radio Okapi iheruka gutangaza ku mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23 ivuga ko Komine ya Goma na Karisimbi, zikomeje kuberamo ibikorwa by’ubwicanyi kuva tariki 03 – 25 Nyakanga, 2025.

Radio Okapi itangaza ibyavuzwe n’umuryango witwa Goma Hebdo Plus, uvuga ko abantu nibura 10 barashwe muri kiriya gihe, kandi ngo habaye ubujura mu ngo 65 bukorwa n’abantu bitwaje intwaro, muri bwo 26 bwabereye muri Goma naho ubundi 39 bwabereye muri Komine ya Karisimbi.

Iyi radio inavuga ko AFC/M23 yagiye ita muri yombi urubyiruko no gushyiraho imisoro y’umurengera. Ntabwo AFC/23 yahawe umwanya muri iyi nkuru.

Laurence Kanyuka umuvugizi wa AFC/M23 ashinja Radio Okapi gutangaza amakuru arimo icengezamatwara ryo kwanga AFC/M23, kandi yo ntihabwe uburenganzira bwo kugira icyo ivuga kuri ayo makuru.

Yagize ati “Radio Okapi nta kibazo igira mu guha ijambo umuntu cyangwa umuryango uvuga amagambo mabi ku muryango wacu (Ihuriro), ntabwo ishobora kugenzura ibyo bivugwa ngo ishake ukuri kwabyo.”

AFC/M23 ivuga ko uburyo Radio Okapi iyitangazo amakuru bubogamye, ndetse Kanyuka akavuga ko bagerageje gushaka uko bavugana n’abayobozi b’iyo radio ngo babahe umwanya biranga.

Yavuze ko AFC/M23 izafata ingamba zikwiye kugira ngo “ishyire iherezo ku icengezamatwara” ritangazwa mu buryo buharaho habayeho “kwica uburenganzira rusange”.

Umuvugizi wa AFC/M23 avuga ko mu bice igenzura iha uburenganzira itangazamakuru, rikora kinyamwuga, ritangaza amakuru impande zose zavuzeho kandi yizewe, ndetse buri wese agahabwa umwanya wo kuvuga ku bimuvugwaho.

AFC/M23 igenzura umujyi wa Goma na Bukavu kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2025.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *