Nyuma y’igihe hari ibyo impande zombi zitumvikanagaho bikubiye mu masezerano, Rayon Sports yatangaje ko Bigirimana Abedi ari umukinnyi wa yo mu gihe cy’umwaka umwe.
Rayon Sports FC ikomeje kwiyubaka no gushaka abakinnyi bazayifasha mu mwaka utaha izakinamo amarushanwa atandukanye arimo na CAF Confederation Cup.
Muri uko gukomeza kwiyubaka, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Nyakanga 2025, ni bwo Umurundi Bigirimana Abedi, yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports FC uzayikinira kuva mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26.
Abedi ni izina ryari rimaze igihe rivugwa muri Gikundiro kuva mu myaka ibiri ishize aho bigeze no kumutegera indege imuvana i Burundi ariko yagera i Kigali akakirwa na Police FC.
Gikundiro ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, yahaye ikaze uyu mukinnyi ndetse yemeza ko yasinye amasezerano y’umwaka umwe.
Bigirimana ukina mu kibuga hagati amaze imyaka itanu akina mu Rwanda, aho yigaragaje nk’umwe mu beza bahakinnye muri cyo gihe.
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi w’imyaka 23 yasinye amasezerano y’umwaka umwe, agahabwa miliyoni 22 Frw, akazajya ahembwa umushahara wa miliyoni 1,5 Frw buri kwezi.
Mu mwaka ushize wa 2024/25, Bigirimana yafashije Ikipe ya Polisi y’u Rwanda gusoreza ku mwanya wa kane, dore ko yatsinze ibitego birindwi ndetse anatanga imipira umunani ivamo ibindi.
Si Police FC yakiniye yonyine mu Rwanda kuko yayigezemo avuye muri Kiyovu Sports FC.



UMUSEKE.RW


