Umuhanzi mu njyana gakondo, Lionel Sentore ageze kure imyiteguro y’igitaramo cye ‘Uwangabiye’ giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 27 Nyakanga 2025 aho azaba afatanya n’abandi bahanzi batandukanye.
Ni igitaramo cyatumiwemo umuryango w’umukuru w’Igihugu nk’uko Lionel Sentore yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu 25 Nyakanga 2025.
Yabwiye Umunyamakuru wa UMUSEKE ko n’ubwo indirimbo ‘Uwangabiye’ ariyo azwiho cyane, hari n’indi nyinshi nziza zizashimisha abakunzi b’injyana gakondo.
Ati:” Yego iriya ndirimbo niyo benshi bazi ariko album yanjye iriho indirimbo buri wese yakunda icyo mbasaba mubabwire bazaze”.
Jules Sentore uzafatanya na Lionel Sentore mu gitaramo yasabye abakunzi b’injyana gakondo kuzitabira ku bwinshi.
Yasabye abanyarwanda gukunda abahanzi babo nk’igisubizo cy’iterambere rirambye.
Ati” Ujya gutera uburezi arabwibanza, ntekereza ko abahanzi nyarwanda bakwiriye kuba banini ku isoko mpuzamahanga. Amafaranga ahabwa abahanzi b’i mahanga akwiriye no gusaranganywa ku benegihugu”.
Muri iki gitaramo Lionel Sentore azafatanya n’abahanzi barimo Jules Sentore, Ruti Joël ndetse n’Itorero Ishyaka ry’Intore.
Itike ya make igura ibihumbi 10 Frw. Ni mu gihe ameza y’abantu 8 iri kugura ibihumbi 200 Frw na 500 Frw.







NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW


