Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi barimo Minisitiri w’Intebe mushya kugira ubushake bwo gukorera igihugu mu nshingano bahawe, kandi bagafasha Abanyarwanda mu bibazo bya buri munsi bahura na byo.
Mu ijambo rye ryagarutse ku mikoranire y’abayobozi, umwihariko w’u Rwanda ugereranyije n’ibindi bihugu, no kwiha agaciro, Perezida Kagame yashimiye Dr Ngirente Edouard wari Minisitiri w’Intebe wacyuye igihe.
Yagize ati “Ndabanza mushimire akazi keza n’imyaka yari amaze agakora. Twakoranaga neza ku buryo najyaga mutera urubwa, nkahera ku izina rye ngo Ngirente, ba Minisitiri w’Intebe ugire utya. Agahera aho abigira atyo nyine. Ndagushimira cyane ndagira ngo byumvikane ko abahinduriwe imirimo n’abatahawe indi buriya irahari irabategereje.”
Perezida Kagame yavuze ko bihinduka ariko bitarangirira aho. Yavuze ko Abanyarwanda ari benshi, kandi ubuyobozi bwifuza ko bagira uruhare rutandukanye mu gukorera igihugu cyabo, kandi ni ibintu bizajya bihora bihinduka.
Yagize ati “Usibye jye mwananiwe gusa mwanze guhindura, njya nshaka guhinduka ariko mukanga, ubwo nanjye igihe cyange kizagera.”
Abajya mu nshingano bagomba kugira ubushake
perezida Paul Kagame yasabye abagiye mu nshingano kumenya inshingano bagiyemo, ubushake n’ubushobozi bwo kuzishyira mu bikorwa.
Ati “Uko uzabikora n’ubushake ubikorana n’imyumvire ubikorana, ko ako kazi karenze wowe gusa kareba igihugu cyose, ibyo ntibyoroshye kugira ngo bituruke hanze mu baguhaye izo nshingano. Ni wowe birimo. Uko ubikoresha uhereye mu bikurimo ibyo ni ibyawe rwose, abantu bakwigisha, bakwibutsa, babwiriza, bakora icyo ari cyo cyose ariko iyo bitakurimo ngo ubyumve ibijyanye n’izo nshingano biri muri wowe akazi ntabwo gashobora kugenda neza n’iyo bakwibutsa inshuro zingahe n’iyo wakubitwa imijugujugu inshuro zinga he, n’iyo wagira ute. Ibikurimo utabivanamo ngo ubikoreshe kubera ko bishingiye mu myumvire n’ubushake bwawe akazi ntabwo kagenda neza.”
Yakomeje agira ati “Impamvu mbivuga, u Rwanda rwacu abo Banyarwanda batureba bakatubonamo byinshi bakwiye no kutugirira icyizere ku bibazo bahangana na byo buri munsi ko tugiye kubikemura.”
Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rufite imiterere yarwo, nubwo hari aho rusa n’ibindi bihugu cyane ibya Africa, ariko hari naho rutandukanira n’ibindi bihugu byaba ibyo muri Africa n’iby’ahandi hose ku isi.
Ati “Dufite umusco wacu, dufite amateka yacu, dufite kamere yacu duheraho. Dufite n’ibindi dusangiye n’Abanyafurika navugaga, iyo ubona u Rwanda aho ruva naho rujya, cyangwa aho ruri ubu ngubu buri munsi tuba tuvuga amajyambere, gutera imbere, uratera imbere nibyo, hari abandi bateye imbere kuki abandi bateye imbere tugasigara? Kuki twasigaye inyuma? Hari impamvu, hari impamvu ishingiye no ku kuntu dutandukanye, naho iyo tuba tudatandukanye natwe twari gutera imbere, ariko impamvu ni iyi he? Impamvu ni amateka, ariko hari ibyo ntajyamo tugomba gukosora byanga bikunda.”
Abazaduteza imbere si ‘parteners’
Perezida Paul Kagame avuga ko hari abihebye, barekuye bazi ko “Abanyarwanda tugomba kuba turi abakene, turi mu mwiryane, hanyuma kandi hari abazaza kudukiza”.
Yavuze ko ibyo bigomba guhinduka kuko abo batekereza bazabakiza ni abantu nkabo. Ati “Usanga abantu bategereza abazabakiza, kandi ari abantu nkabo, ni cyo mvuga, ni cyo kibazo cya mbere….tukazaba tuzakizwa n’abantu bicaranye natwe hano, (abatumirwa), abo twita Partners.
Ibyo ni cyo kibazo cya mbere tugomba kwivanamo uko twicaye aha, uko tabaye aha muri iki gihugu cyacu, tugahera kuri twe, ibyo dushoboye tukabikora uko dushoboye, tukabikora uzi aho uva uzi naho ujya, uzi naho ushaka kujya. Abo bandi bafasha iyo bagufashije uri mu nzira uzi aho ushaka kujya nibwo bigira akamaro, ariko ntabwo bazaguterura ngo bagutereke aho ushaka kujya, nta nubwo babishaka niba mutari mubizi, ntibabishaka, nta nubwo babikeneye ahubwo ugumye aho ngaho ni mu nyungu zabo.”
Perezida Kagame yasabye abayobozi kwibuka ko gukora inshingano binuba, bakwiye kumva ko ari ubusa.
Ati “Uko mwicaye aha mwahabwa izo nshingano mukazikora mwinuba, ngo kuki mwangize uyu ntimungire uyu, ibyo ujye ubikora wibuka ngo uri ubusa igihe twese tutivanyemo uwo muco wo kutumva inshingano ituri imbere, icyo dukwiriye, agaciro dukwiye kwiha mbere yo gutekereza ko hari undi ukaduha.”
Abayobozi barahiye barimo Minisitiri w’Intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva, ba Minisitiri n’Abanyamabanga ba Leta, n’abayobozi mu rwego rw’igihugu rw’Iterambere (RDB).
HATANGIMANA Ange Eric/UMUSEKE.RW


