Canada: Umuhanzi w’Umunyarwanda Gweda 21 akomeje kwigaragaza

NDEKEZI Johnson
2 Min Read

Umuhanzi Gweda 21 akomeje gukora ku mitima ya benshi binyuze mu ndirimbo akomeje gushyira hanze, nubwo aba muri Canada, yahize gukomeza gutanga umusanzu mu guteza imbere muzika y’umwimerere nyarwanda.

Gweda 21 ni umusore w’Umunyarwanda ukorera umuziki muri Canada, ari na ho akomeje amasomo ye. Yavukiye i Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, mu mwaka wa 2000.

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Rasta”, yashimangiye ko ari umwe mu bahanzi biteguye gutanga umusanzu ukomeye mu kurinda no guteza imbere muzika nyarwanda y’umwimerere.

Muri iyi ndirimbo, asubiramo amagambo yo guha gasopo abanyeshyari, by’umwihariko akibutsa ko ari itara mu njyana ya Hip Hop, ko n’ababikerensa batazatinda kubona ko bibeshye.

“Rasta” yakozwe mu buryo bw’amajwi na Kodak Beats, inonosorwa na Muriroo, umwe mu barimo kugaragaza ubuhanga mu Rwanda.

Ni mu gihe amashusho yayo yarambitsweho ukuboko n’abarimo Arnaudb8 na Muhire Visuals, mu gihe Vixen ari Babyk.P.

Gweda 21 avuga ko yahisemo gukorera ibihangano bye muri Canada mu rwego rwo gukora umuziki mpuzamahanga, ndetse no kongera ubumenyi bwe no kwagura isoko ry’umuziki we ku rwego rw’isi.

Uyu muhanzi uri mu bahanzwe amaso yatangiye umuziki mu 2016, ahereye ku ndirimbo yise ‘Onika’, nyuma akora n’izindi nka ‘Sorry’, ‘Ririmba’ na ‘All My Life’ yakoranye na Wlnone na Sid Wurld.

Reba indirimbo ‘Rasta’ ya Gweda 21

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *