Niyomugabo Claude aravugwa muri Simba SC

HABIMANA Sadi
1 Min Read

Ubuyobozi bwa Simba SC yo muri Tanzania, bwatangiye gutekereza kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude nk’umusimbura wa Mohamed Hussein watandukanye na yo nyuma y’imyaka 11 ayirimo.

Nyuma yo gutandukana na Mohamed Hussein wari kapiteni wa yo, Simba SC yatangiye kureba ijisho ryiza Niyomugabo Claude usanzwe ari kapiteni wa APR FC. Amakuru ava muri Tanzania avuga ko iyi kipe yatangiye kumureba neza mu mwaka ushize ubwo ikipe y’Ingabo yari iri muri Mapinduzi Cup.

Amakuru ava mu itangazamakuru rya Tanzania, cyane cyane ku munyamakuru, Hans Rafael uba hafi cyane ya Simba SC, ahamya ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwifuza Niyomugabo ngo abasimburire Hussein. Bivugwa ko yifuza kumutangaho ibihumbi 60$.

Uyu myugariro nawe bivugwa ko yamaze gusaba ikipe ye kumworohereza ikamuha ayo mahirwe yo kujya gukina muri shampiyona ikomeye ndetse no mu ikipe ikomeye.

Niyomugabo Claude ashobora kujya muri Simba SC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *