Ingamba zatangiye! AS Kigali izakoresha arenga miliyoni 700 Frw

HABIMANA Sadi
3 Min Read

Ubuyobozi bwa AS Kigali, bwatangaje ko iyi kipe izakoresha Ingengo y’Imari ya miliyoni 750 Frw mu mwaka w’imikino 2025/2026.

Kuri uyu wa Kane, ni bwo ikipe ya AS Kigali yatangiye imyitozo itegura umwaka w’imikino 2025/2026. Ni imyitozo yakozwe n’abakinnyi bake ba yo mu bagifite amasezerano, abayitijwe bavuye muri APR FC ndetse n’abandi bari mu igeragezwa.

Iyi kipe izakoresha abakinnyi 25 barimo bake bazaba bavuye mu ikipe y’ingimbi ya yo y’abatarengeje imyaka 20. Izaba ifite kandi abakinnyi batatu yatijwe na APR FC, barimo Mugiraneza Frodouard, Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ na Elie Kategaya.

Kugeza ubu, ifite abakinnyi 13 bagifite amasezerano ariko ubuyobozi buvuga ko n’abayasoje kandi bakibakeneye, bamaze kuganira na bo ku buryo igihe cyose bashyira umukono ku masezerano.

Mu kiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, Nshimiye Joseph, yatangarije UMUSEKE ko iyi kipe izakoresha Ingengo y’Imari ingana na miliyoni 750 Frw zirimo izizava mu Mujyi wa Kigali n’andi azava mu bandi bafatanyabikorwa.

Ati “Nababwira ko uyu mwaka dukeneye miliyoni 750 Frw kugira ngo dushobore kuwurangiza neza. Izo miliyoni 750 Frw ni amafaranga ashobora kuva mu bafatanyabikorwa batandukanye. Umujyi wa Kigali uzagira ayo utanga n’abandi bafatanyabikorwa dusanzwe dufatanya bazagira ayo batanga. Ni umwaka ushobora kuzatworohera kurusha umwaka ushize.”

Uyu muyobozi yanavuze ko uyu mwaka w’imikino, ari wo w’iherezo ry’ibibazo byinshi by’imyenda bagiye bagirira abakozi kuko bifuza kuzishima aho bishyikira kuruta uko mu yindi myaka byagenze. Aha ni ho yahereye avuga ko mu bakinnyi ikipe izakoresha, hazaba harimo abanyamahanga babiri bonyine.

Ati “Muri uyu mwaka w’imikino, mu ngamba twafashe ni uko tuzagerageza gukoresha ubushobozi buke dufite ariko tukabukoresha neza. Amafaranga tuvana mu bafatanyabikorwa nta bwo yagabanutse ahubwo yariyongereye. Turatekereza ko uyu mwaka tuzagabanya cyangwa tukarangiza ibibazo byose twari dufite muri AS Kigali ku buryo umwaka tuzaba dufite ikipe idafite ibibazo, idafite amadeni.”

“Twashoboye kugura abakinnyi bijyanye n’ubushobozi dufite ndetse harimo n’abakinnyi twagiye dutira mu yandi makipe. Tuzaba dufite ikipe nziza. Hazaba harimo abanyamahanga babiri batarenga. Ntekereza ko tuzongera kwerekana ko abana b’Abanyarwanda bazi umupira.”

Abajijwe niba ikipe izabafasha kubaho idafite Shema Ngoga Fabrice mu gihe yaba atorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Nshimiye, yavuze ko kubera Shema akunda AS Kigali ahubwo mu gihe yatorwa azaba ari amata abyaye amavuta.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yasoje umwaka ushize w’imikino iri ku mwanya wa Gatatu muri shampiyona nyuma ya APR FC yegukanye ibikombe na Rayon Sports yabaye iya Kabiri.

AS Kigali izakoresha Ingengo y’Imari ya miliyoni 750 Frw

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *