Imiryango 120 yagizweho ingaruka n’ibiza byibasiriye akarere ka Rubavu muri Gicurasi 2023, yahawe inkunga y’ubwiherero bugezweho ndetse n’uburyo bw’isuku bwa kandagirukarabe mu rwego rwo kubungabunga isuku.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu busaba abahawe iyi nkunga kuyifata neza ndetse n’abasigaye kureba uko na bo bacyemura iki kibazo kuko inkunga itazagera kuri bose.
Ibi ni ibyatangajwe mu muhango wo gutaha ku mugaragaro ibi bikorwa byubakiwe aba baturage baturiye umugezi wa Sebeya mu mirenge ya Kanama, Nyundo na Rugerero ku nkunga y’ambasade y’ubuyapani binyuze mu muryango wa Hand in Hand for Development.
Irankunda Victor umwe mu baturage bahawe ibi bikorwa avuga ko byari bibagoye gutira ubwiherero ashimagiza leta yabazaniye abaterankunga.
Ati: “Twahuye n’ibiza by’umugezi wa Sebeya waje ugasenya inzu zacu n’imisarane twisanga hari ingo nkeya zisigaranye ubwiherero,bigatuma tugomba kubukoresha twese umudugudu wose ariko kuko dufite leta idukunda yatuzaniye abaterankunga batwubakira ubwiherero bwiza bukomeye,turabashimira cyane.”
Tuyishimire Chantal avuga byari bigeze aho bajya kwiherera mu bihuru kubera guhurira ari benshi ku bwiherero.
Ati “Nagezweho n’ibiza inzu yange irangirika umusarane wange urasenyuka,twisanze dutira bagenzi bacu rimwe na rimwe tukisanga twahahuriye n’abandi bigasaba ko tujya mu bihuru,ariko ubu ndashimira abaduhaye ubu bwiherero bugezweho imana izabaduhere umugisha.”
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu,Mulindwa Prosper yabwiye abaturage ko bahawe ubwiherero bugezweho abasaba kubufata neza kuko batazongera guhabwa ubu bufasha.
Ati: “Muhawe ubwiherero 120 bugezweho kuko bukoresha amazi bwubakishije isima bijyanye naka karere k’amakoro kuko bigorana mu gucukura,kandi babahaye uburyo bwihariye bwo gukaraba turasaba abaturage kubifata neza kuko ntabwo umuturage agomba gufashwa inshuro irenze imwe ku kintu kimwe bagomba guharanira guhora bafite ubwiherero bwiza.”
Yakomeje ashimira abafatanyabikorwa kuba baratabaye bakubakira ubwiherero bwiza abaturage ndetse bakabaha n’ubukarabiro bwiza kuko bizabafasha kwirinda ibyorezo mu mirenge ya Kanama, Nyundo na Rugerero.
Ibiza byo mu 2023 byashegeshe uturere turimo n’aka Rubavu birimo n’ibyakomotse ku Mugezi wa Sebeya wateje imyuzure idasanzwe bifatanyije n’inkangu.
Byishe abantu 28, bikomeretsa abaturage 50 mu gihe inzu 1.621 zangiritse bikabije ku buryo bisaba kuzubaka bundi bushya, izigera ku 1.758 zangirika igice ku buryo zasanwa, na ho izindi nzu 1.629 zisigara mu manegeka ku buryo zigomba kwimurwa aho zari zubatse.


MUKWAYA Olivier / UMUSEKE.RW


